AmakuruImikino

FERWAFA yatangaje impamvu sitade Amahoro itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga

FERWAFA ivuga ko sitade Amahoro itazongera kwakira imwe mu mikino mpuzamahanga, bitewe  n’imyubakire yayo ibangamira amateleviziyo mpuzamahanga aba ashaka kwerekana iyo imikino.

Ibi byo kuba iyi sitade itazakira iyi mikino mpuzamahanga bIje kubera imyubakire yayo yo mu myanya y’icyubahiro  aho batashyizemo aho amateleviziyo ashyira amakamera yo mu gihe cyo kwerekana umukino.

Mu kiganiro Bonnie Mugabe, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yahaye Eachamps,  yavuze ko  imikino Sitade Amahoro itemerewe kwakira ari iyerekanwa na CAF naho indi yo ishobora kuba yahabera.

Intandaro y’ibi ni uko igihe bavugururaga iyi sitade muri VIP batigeze batekereza ahaterekwa camera mu gihe herekanwa umukino muburyo buzwi nka Live broadcasting.

Bonnie Mugabe yagize ati” Imikino yerekanwa CAF ntabwo yahabera kubera ko ahantu ho gutereka camera berekana umukino, igihe bavugururaga ntabwo batekereje ku ruhande rw’uburyo hazajya herekanwa imikino irimo kuba ako kanya(live broadcasting), naho indi mikino yose mpuzamahanga iterekanwa na CAF yahabera. Ntabwo izakira iyo mikino kugeza aho gushyira camera hakosowe.”

Kuba iyi sitade itazakira iyi mikino mpuzamahanga ya CAF biri mubyatumye umukino nyafurika  wa APR FC na Club Africain wajyanwe  kuri sitade Regional i Nyamirambo.

Ni ukuvuga ko imikino y’amatsinda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na Confederations n’indi  yerekanwa na CAF ntabwo yabera kuri stade Amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger