AmakuruImikino

FERWAFA yashyizeho ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Amavubi na Guinea Conakry

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryamaze gushyiraho ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi azahuriramo na Guinea Conakry.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku munsi w’ejo. Ni umukino wa kane w’itsinda H Amavubi azaba akina. Amavubi kandi azakina uyu mukino mu gihe ari yo ya nyuma muri iri tsinda, nyuma yo gutsindwa imikino yose iheruka yakinnye.

Umukino iyi kipe y’u Rwanda iheruka gukina yawutsindiwe i Conakry muri Guinea ku bitego 2-0.

Uwifuza kureba umukino w’Amavubi na Guinea yicaye mu mwanya w’icyunagiro arasabwa kuzishyura amafaranga y’u Rwanda 25,000Rwf, ushaka kureba uyu mukino yicaye mu myanya ikikije abanyacyubahiro arasabwa kwishyura angana na 5,000Rwf mu gihe ahasigaye hose ari 2,000Rwf.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger