AmakuruImikino

FERWAFA yamaze gutangaza igihe Shampiyona izasubukurirwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa ku wa 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12 nyuma y’iminsi isubitswe.

FERWAFA yemeje kandi ko amakipe azajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku munsi w’umukino ariko mu myitozo amakipe azirwanaho

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Iraguha David, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bitarenze kuri uyu wa Mbere, amabwiriza avuguruye ashyikirizwa amakipe mu gihe Shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022.

Ati “Ikigezweho ni ugufata amabwiriza mashya tukayahuza n’ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe. Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, ariko Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama. Bazakomereza aho bari bageze, ni ku munsi wa 12.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n’ay’izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19.

Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukinwa, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa Shampiyona:

Etincelles FC vs Marines
Rayon Sports vs Musanze FC
AS Kigali vs Rutsiro FC
Espoir FC vs Etoile de l’Est
Kiyovu Sports vs APR FC
Gorilla FC vs Bugesera FC
Gasogi United vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Police FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger