AmakuruImikinoUrukundo

Ferwaba yamaganye abantu nka Fabrice watereye ivi muri Kigali Arena

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball hano mu Rwanda Ferwaba, ryatangaje ko ridashyigikiye abantu barogoya imikino imwe n’imwe basaba abakunzi babo kuzababera abagore (cyangwa abagabo), cyo kimwe n’abakoresha iyi mikino mu zindi nyungu zabo bwite.

Ibi Ferwaba yabitangaje nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize Rukundo Fabrice ukinira Espoir Basketball Club yarogoye ibirori bya BK All-Star Game, akambikira umukunzi we impeta imbere y’abari muri Kigali Arena amusaba ko yazamubera umutwe undi na we akamubera umutima.

Byarangiye umukobwa agize ati” Yego…Ndabyemeye!”

Cyakora cyo n’ubwo kuri bamwe byabaye nk’agashya uriya musore yakoze yemwe akanasiga umugani, Ferwaba yatangaje ko yifuriza ibyiza Rukundo n’umukunzi we, gusa yibutsa abantu ko nta wukwiye kurogoya umukino runaka ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite.

Ni mu butumwa iri shyirahamwe ryatambukije kuri Twitter.

Ubu butumwa bugira buti” Kwambika umukunzi impeta umusaba ko muzabana ni igikorwa bwite cy”umuntu kitagomba gukorerwa mu kibuga cya Basketball y’ababigize umwuga. Turifuriza iyi Couple [Fabrice n’umukunzi we] ibyiza, ariko amahame ya Ferwaba ntabwo yemera ko hari abarogoya imikino basaba abakunzi babo ko bazabana cyangwa ibindi bikorwa by’inyungu zabo bwite.”

Ibi byanashimangiwe na Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga shampiyona ya Basketball hano mu Rwanda, ivuga ko nk’umuterankunga wa Basket y’umwuga idashyigikiye ibisa n’ibyo Fabrice yakoreye muri Kigali Arena.

BK bagize bati” Muri Banki ya Kigali dushyigikira Basketball igendera ku mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga. Dufatanyije na Ferwaba, ntabwo twemera igikorwa cyose cy’umuntu ku giti cye kinyuranyije n’amabwiriza. Turashaka ko abantu baryoherwa na Basketball ariko igendera ku mategeko yashyizweho.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger