AmakuruImikino

FC Barcerona yaciwe amayero 300 y’amande izira amanyanga yakoze isinyisha Griezmann

Komite ishinzwe amarushanwa mu shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne, yamaze guca FC Barcelona amande angana n’amayero 300 (299,421RWF) kubera kugirana ibiganiro na Antoine Griezmann mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu busanzwe Antoine Griezmann yari yemerewe kuva muri Atletico Madrid atanzweho miliyoni 120 z’amayero ku wa 01 Nyakanga uyu mwaka. Ikipe yashoboraga kumusinyisha mbere y’iyi tariki, yagombaga kumutangaho miliyoni 200 z’amayero, dore ko ari yo release clause yari afite muri Atletico Madrid.

N’ubwo amategeko yagombaga kubahirizwa ari uku yari ateye, hari gihamya cy’uko Griezmann yumvikanye na Barcelona muri Werurwe uyu mwaka, n’ubwo yamutangaje nk’umukinnyi wayo muri Nyakanga.

Ibi bifatwa nko kumugura binyuranyije n’amategeko.

Ibimenyetso birimo ubutumwa bwo kuri Email Barcelona na Griezmann bagiye bohererezanya ni byo abanyamategeko b’ikipe ya Atletico bahereyeho basaba ko ikipe ya FC Barcelona yahanwa.

Babanje gusaba ko iyi kipe yongera miliyoni 80 ku mafaranga yaguze Griezmann, gusa ubuyobozi bwa La Liga ntibwaha agaciro ubu busabe.

Nyuma y’uko Barcelona ihamwe n’icyaha, ubushinjacyaha bwayisabiye ko yakina umwe mu mikino ya shampiyona nta bafana bari muri stade yayo, gusa ibi na byo byateshejwe agaciro ahubwo Barcelona icibwa amande angana n’amayero 300.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger