AmakuruImikino

FC Barcelona yanyagiye Real Madrid biyoroheye cyane

Kuri iki cyumweru ni bwo hakinwaga umwe mu mukino ihenze ku Isi kandi w’amateka aho Real Madrid yamanutse mu kibuga idafite Karim Benzema ndetse byaje no kuyizahaza cyane.

Real Madrid niyo yabanje kubona uburyo bwiza bw’igitego aho Vinicius Junior yatse umupira Ronald Araujo awuhereza Fede Valverde, gusa ntiyagira icyo awumaza kuko yateye agashoti gato cyane Marc Andre Ter Stegen agafata katamugoye. Bwari uburyo bwa mbere bwo kwereka Barcelona ko igomba kwitonda muri uyu mukino.

Nyamara ntibyari ukuri kuko ayo ariyo mahirwe ya nyuma akomeye Real Madrid yabonye mu gice cya mbere cyose. Barcelona yinjiye mu mukino ku buryo bweruye ndetse Thibaut Courtois yaje gukuramo imipira yikurikiranya byatumye abona ko ishyamba atari ryeru ko ikibura ari isaha gusa iyi kipe iri butsindwe. Ku munota wa 28 Real Madrid yasheshwe cyane, Aubameyang aza gufungura amazamu, Real Madrid itangira kubona ibyo itacyekaga.

Ousamane Dembele wari watanze umupira wa mbere uvamo igitego, yaje no gutanga undi ku munota wa 37 Ronald Araujo atsinda igitego cya kabiri.

Ikintu kibi twavuga muri uyu mukino ni uko Barcelona itatsinze ibitego byinshi kuko yari yarushije cyane Real Madrid yari iri mu rugo.

Igice cya kabiri cyatangiye Barcelona ishaka kwereka Real Madrid ko niba inafite inzozi zo kwishyura bitari buyihire maze iyitsinda igitego cya Gatatu ku munota wa 46 ku gitego cya Ferran Torres.

Nyuma y’iminota 4 gusa Pierre Emerick Aubameyang yagarutse n’imbaraga nyinshi cyane atsinda igitego cya 4 ubuzima n’icyizere cyo gutsinda uyu mukino biyoyokana Real Madrid ireba. Nyuma y’iki gitego, Real Madrid yatangiye kwataka ariko bidakabije igashaka no gutera mu izamu ariko bikanga.

Aubameyang mu mukino we wa mbere wa shampiyona aho ikipe ye Barcelona yakinaga na Real Madrid, yanditse amateka akomeye dore ko yatsinze ibitego 2 wenyine anatanga umupira wavuyemo igitego.


Barcelona yujuje umukino wa 5 idatsindwa ndetse bituma ijya mu karuhuko iri ku mwanya wa 3 inagabanyije intera y’amanota na Real Madrid kuko ubu hagiyemo amanota 12. Barcelona yari imaze imyaka hafi itatu idatsinda Real Madrid, gusa akagozi yagaciye muri iri joro.

Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga: Modric, Kroos, Alaba, Courtois, Casemiro, Nacho, Carvajal, Valverde, Militao, Vinicius, Rodrygo

Abakinnyi Barcelona yabanje mu kibuga: Pique, Aubameyang, Alba, Busquets, Ter Stegen, Dembele, De Jong, Ferran Torres, Ronald Araujo, Eric

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger