AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yandagarije Real Madrid iwayo igera ku mukino wa nyuma wa Copa del Ley

Ikipe ya FC Barcelona yakatishije itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami, nyuma yo kujya gutsindira Real Madrid kuri Stade yayo ya Santiago Bernabeu ibitego 3-0.

Hari mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza nyuma y’umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyijemo 1-1.

Real Madrid yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego mu gice cya mbere cy’umukino, gusa Viniscius wari wahaye akazi gakomeye ab’inyuma ba FC Barcelona ananirwa kwinjiza ibitego mu izamu rya Andre Marc Ter-Stegen.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Barcelona yatangiye igice cya kabiri yotsa Real Madrid, iza kuyibonamo igitego cya mbere cyatsinzwe na Luis Suarez. Ni ku mupira waturutse ku ruhande rw’ibumoso ukaswe na Ousmane Dembele.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rwa Real Madrid, gusa gahunda yo kwishyura iyi kipe yari ifite yarangiye ku munota wa 69 FC Barcelona itsinda igitego cya kabiri. Ni igitego myugariro Rafael Varane yitsinze ku bw’igitutu yari ashyizweho na Luis Suarez washakaga gushyira mu izamu umupira wari ukaswe na Ousmane Dembele.

FC Barcelona yarangije akazi ku munota wa 73 itsinda igitego cya gatatu cya Luis Suarez. Ni igitego uyu rutahizamu yatsinze kuri Penaliti, nyuma y’ikosa Casemiro yari amaze kumukoreraho mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya FC Barcelona igomba guhurira ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya FC Valencia na Real Betis. Aya makipe yombi agomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura utegerejwe mu ijoro ry’uyu wa kane.

Luka Modric agerageza gukura umupira kuri Messi.
Luis Suarez wahaye Real Madrid akazi gakomeye cyane.
Abakinnyi ba FC Barcelona bishimira insinzi nyuma yo kugera mu rwambariro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger