FC Barcelona yageze muri 1/8 cya UEFA Champions league, Liverpool inanirwa gutsinda Napoli

Ikipe ya FC Barcelona yiyongereye ku makipe yamaze kwizera kuzakina 1/8 cy’irangiza cy’imikino ya UEFA Champions league, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino wa gatanu w’itsinda F.

Ni umukino iyi kipe y’i Catalunya yari yakiriyemo Abadage ku kibuga cyayo cya Camp Nou.

FC Barcelona ibifashijwemo na Kapiteni wayo Lionel Messi cyo kimwe na Luis Suarez, yarangije igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’ibitego 2-0. Luis Suarez ni we wabanje gufungura amazamu ku munota wa 28 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Lionel Messi.

Messi uyu yahise yongera guheka ikipe ye ku munota wa 33 ayitsindira igitego cya kabiri cyayifashije kurangiza igice cya mbere ifite icyizere cyo kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.

Borussia Dortmund yari yagiye ibona uburyo bukomeye, gusa abakinnyi bayo bananirwa kububyaza umusaruro.

Urugero rwiza ni Nico Schulz wisanze arebana imbonankubone n’umuzamu Marc Andre Ter Stegen, gusa ntashobore gutsindira ikipe ye igitego.

FC Barcelona yashimangiye itsinzi ku munota wa 67 w’umukino, ibifashijwemo n’igitego cya gatatu cyatsinzwe na Antoine Griezmann.

Iminota ya nyuma y’umukino yihariwe n’ikipe ya Dortmund yacurikiye ikibuga kuri FC Barcelona, birangira inagomboye igitego kimwe muri bitatu yari yatsinzwe. Ni igitego cyatsinzwe n’Umwongereza Jadon Sancho wari winjiye mu kibuga asimbura.

Gutsinda uyu mukino byatumye FC Barcelona yizera kuyobora itsinda F iyoboye n’amanota 11, mu gihe Inter yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota arindwi, nyuma yo gutsinda Slavia Prague ibitego 3-1.

Mu wundi mukino wari utegerejwe n’abatari bake, Liverpool yananiwe gutsindira Napoli ku kibuga cyayo bagwa miswi igitego 1-1. Ikipe ya Napoli ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego yatsindiwe na Dries Mertens ku munota wa 21 w’umukino, cyishyurwa na Dejan Lovren mu gice cya kabiri cy’umukino.

Uko imikino yose ya Champions league yarangiye kuri uyu wa gatatu.

 

Comments

comments