AmakuruImikino

FC Barcelona na Real Madrid mu nkundura yo kwegukana rutahizamu Neymar Jr.

Ikipe ya FC Barcelona iracyafite ikizere cy’uko izisubiza Umunya-Brazil Neymar Jr. imukuye muri PSG yo mu Bufaransa, gusa izi neza ko imuhanganiye na mukeba wayo w’ibihe byose, Real Madrid.

Ikinyamakuru AS cyanditse ko Barcelona ifite ikizere cy’uko nta kabuza Neymar agomba kuva muri PSG itifuza kumurekura akayigarukamo, kubera umwuka mubi uri hagati y’uyu mukinnyi n’iyi kipe y’i Paris.

Cyakora nanone iyi kipe y’i Catalunya ngo ifite ubwoba bw’uko Real Madrid ishobora kwinjira mu rugamba rwo gushaka uyu musore bikarangira imwegukanye.

Ikinyamakuru Globo Esporte cyatangaje ko Real Madrid yiteguye gukoresha Gareth Bale na Keylor Navas nk’ingurane yo kugira ngo ihabwe Nemyar, mu gihe Sport yo iherutse kwandika ko iyi kipe y’ibwami yiteguye gushora miliyoni 120 z’ama-Euro ikongeraho na Luka Modric.

Mu gihe bigaragara ko PSG idashaka ko Neymar ajya muri FC Barcelona, FC Barcelona yo yifuza ko uyu munya-Brazil atangaza kumugaragaro ko ashaka kuva muri iyi kipe y’i Paris akayerekezamo, mu rwego rwo kuburizamo imigambi mibisha ya PSG.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger