AmakuruImikino

FC Barcelona irateganya guha Messi amasezerano azatuma ayimaramo ubuzima bwe bwose

Perezida wa FC Barcelona Jose Maria Bartomeu, yatangaje ko bateganya kugirana ibiganiro na Lionel Messi, mu rwego rwo kureba uko bamuha andi masezerano mashya yatuma arangiriza kariyeri ye ya ruhago muri iyi kipe y’i Catalunya.

Ku bwa Perezida Bartomeu, ngo Messi aracyari muto nk’uko imyitwarire ye mu kibuga ibigaragaza. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba ESPN, Sam Marsden na Moises Llorens.

Ati” Turashaka kuvugurura amasezerano ye, ni cyo gitekerezo dufite. Aracyari muto nk’uko bigaragazwa n’imyitwarire ye mu kibuga. Buri gihe ahora atera imbere, buri gihe azana udushya. Nizera ko agifite indi myaka myinshi imbere ye yo gukina ari yo mpamvu mu mezi ari imbere tuzicarana na we kugira ngo iyo myaka ayimarane na Barcelona.”

Lionel Messi wageze muri FC Barcelona afite imyaka 13 y’amavuko, aracyafitanye na yo amasezerano y’imyaka ibiri. Muri 2017 ni bwo yari yongereye amasezerano y’imyaka ine muri Barça.

Perezida wa FC Barcelona yifuza ko bamuha amasezerano y’igihe kirekire, mu rwego rwo gukomeza kwishimana na we.

Ati” Turashaka ko amara igihe kirekire hano kugira ngo dukomeze kwishimana na we. Lionel yamaze kurenga imbibi, ku buryo buri wese amwemera. Ikindi kandi asigaye akomerwa mu mashyi mu yandi mastade n’abafana b’amakipe duhanganye.”

Bartomeu asanga umubano wa Messi na Barça ugomba guhoraho iteka ryose.

Ati” Messi ni umugabo waremewe gukinira ikipe imwe. Muri rusange birenze ibyo akora mu kibuga. Ndabaha urugero rwa Pele wakiniye Santos ubuzima bwe. Turashaka ko Messi ahora hano, yaba ari gukina cyangwa hari ibindi ari gukora ubwo azaba yarahagaritse gukina”

Messi w’imyaka 32 y’amavuko, akomeje kwitwara neza cyane muri uyu mwaka w’imikino. Magingo aya amaze gutsindira FC Barcelona ibitego 42 mu marushanwa atandukanye, akaba ari umwaka wa 10 wikurikiranya ashoboye kugeza ku bitego 40.

Muri rusange Lionel Messi amaze gutsindira Barça ibitego 594 bimugira uwa mbere wayitsindiye byinshi mu mateka yayo. Ikindi yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, harimo UEFA Champions league enye, La liga icyenda, na Copa del Rey esheshatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger