AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

FARDC yahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe yose nta n’umwe basize

Nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR Gen Mudacumura,Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 20 z’uku kwezi bari mu cyunamo cy’iminsi itatu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko FDLR bayiciye umutwe.

Kuwa gatatu, ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri Kivu ya ruguru.

Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu wari ushinzwe ingabo za FDLR bo bitaga ‘Mupenzi Pierre Bernard’ atangaje icyunamo cy’iminsi itatu.

Major Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe yose nta n’umwe basize.

Avuga ko FDLR ari kimwe n’imitwe nka ADF, Mai-Mai Mazembe, Nyatura, NDC n’iyindi iri mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 muri ako gace, uvuga ko uharanira kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major Kaiko ati: “Umva.. twishe umuyobozi wabo, FDLR twayiciye umutwe ubu turi guhangana n’abasigaye, ntabwo twicaye, ingabo zikomeje guhiga imitwe yose kugeza tuyiranduye”.

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yavuze ko ingabo zigomba gutangira ibikorwa byo guhiga imitwe y’inyeshyamba muri aka gace.

Aha havugwa imitwe y’inyeshyamba iririmo irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’urupfu rwa Gen Mudacumura, hari amakuru yemeza ko yasimbuwe n’uwitwa Gen Maj Pacifique Ntawunguka bita Omega usanzwe aba mu barwanyi bakuru ba FDLR.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger