AmakuruImyidagaduro

Fally Ipupa agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Fally Ipupa na Diamond bahuriye mu ndirimbo bise ‘Inama’ bagiye kubisikanira mu mihanga iza i Kigali kuko nyuma y’uko Diamond ahakoreye i gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival, ubu amakuru ahari ni uko na Fally Ipupa ategerejwe i Kigali.

Fally Ipupa wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azaba aje mu gitaramo cyo guherekeza umwaka wa 2019 binjira mu wa 2020.

Iki gitaramo ngarukamwaka kimaze kumenyerwa ko kiba mu ijoro ry’Ubunani kikabera kuri Kigali Convention Centre .

Iki gitaramo cya Kigali New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020 kizasusurutswa n’ikirangirire mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 Frw. Nta bahanzi bo mu Rwanda baratangazwa bazafatanya n’iki cyamamare.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa azaba ataramiye mu Rwanda. Igitaramo nk’iki yatumiwemo cyanataramiyemo Koffi Olomide bakomoka mu gihugu kimwe, Sauti Sol bo muri Kenya, Patoranking, Simi na Yemi Alade bo muri Nigeria.

Indirimbo Diamond yakoranye na Fally Ipupa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger