ImyidagaduroUrukundo

Exclusive: Young Grace yahakanye ko atari yarega ibinyamakuru byahimbye inkuru y’urukundo hagati ye na Njuga

Hashize iminsi havugwa inkuru y’urukundo hagati y’umuhanzi Young Grace na Njuga umenyerewe muri Filime Nyarwanda yitwa Seburikoko, ababivugaga bashingiraga ku butumwa bwacicikanye bugaragaza Young Grace asa nusaba urukundo  gusa ariko Young Grace we ahamya ko ubu butumwa ari ubuhimbano.

Iyi nkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangajwe n’ibinyamakuru bikorera hano mu Rwanda nka TouchRwanda na Umunryango.com, aha bavugaga ko Young Grace yasabye urukundo Njuga ariko uyu Njuga akaza kumwamaganira kure.

Young Grace akimara kubona iyi nkuru nawe yahise yifashisha urubuga rwa Instagram maze anyomoza aya makuru  yari yanditswe ndetse anavuga ko ibyo yavuganye n’umunyamamakuru ataribyo yanditse, aha bari banditse ko iyi nkuru yazanwe na Young Grace kugira ngo yongere kuvugwa mu itangazamakuru kugira ngo azabone uburyo yatorwa maze akajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri hafi gutangira. Uyu mukowa rero yabihakanye avuga ko muri iri rushanwa hatajyamo uwavuzwe cyane ahubwo ko hajyamo uwakoze ibikorwa bigaragara.

Young Grace aganira na Teradignews.rw yatangaje ko umunyamakuru yahimbye inyandiko atigeze agirana na Njuga bakamuhimbira ikiganiro cya Whatsapp bakagikwirakwiza kuri Youtube nyamara ari ibihimbano. Avuga ko yahemukiwe bikomeye n’ibi binyoma yahimbiwe bigakwirakwizwa mu binyamakuru ndetse no kuri Youtube bityo byanze bikunze akaba agiye kurega ababikoze.

Twatangiye ikiganiro tumubaza niba koko yamaze kugeza ikirego m’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura nkuko byari biri gucicikana mu itangazamakuru maze adusubiza ko atari yajyayo.

Yagize ati:” Oya ntabwo ari byo ahubwo ndateganya kubajyanayo.” Young Grace akomeza avuga ko ikiganiro cya Watsapp kigaragara ari kuvugana na Njuga ataricyo ndetse akanahamya ko na Njuga atazi aho ubu butumwa bwavuye.

Yagize ati:” Ninjya gutanga ikirego nzabibamenyesha uwo munsi nugera, Ikindi Njuga twaravuganye mubaza ibya buriya butumwa , ambwira ko nawe yabibonye kuriya atazi aho byavuye ko ndetse n’ibigaragara twandikirana [Chat] bagaragaje mu nkuru  ari ibihimbano atari byo.”

Ubu nibwo butumwa bavuga ko aba bombi bagiranye

Young Grace nyuma yo kugeza ikirego cye muri RMC mu rwego rwo gushaka uko yarenganurwa  ku bwe ngo abanyamakuru bamuhimbiye izi nyandiko bagomba kugerana no mu nkiko zisanzwe bakaryozwa ibyo ikosa ryo  kumuhimbira inyandiko zitigeze zibaho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger