Imikino

EUROPA league: Arsenal yisanze kumwe na CSKA Moscouw

Nyuma ya Tombora y’uko amakipe azacakirana muri ¼ cya EUFA Champions league, tombora y’uko amakipe azahura muri ¼ cya Europa League nay o imaze kujya ahagaragara aho ikipe ya Arsenal yisanze kumwe na CSKA Moscouva mu gihe Atletico Madrid izakina na Sporting Club de Portigal.

Ni tombora irangiye mu kanya saa 14h00 ku cyicaro cya EUFA I Nyon. Iyi tombora isize umutoza Arsene Wenger n’abasore be byibura bafite icyizere cyo kuba bagera muri ½ cy’irangiza dore ko bagize amahirwe yo kudahura na Atletico Madrid bari batangaje ko ari yo kipe ibateye ubwoba muri rino rushanwa.

Arsenal igomba gucakirana na CSKA Moscow nyuma yo gusezerera AC Milan muri 1/8.

Uyu mukino wa Arsenal na CSKA Moscouw kandi uje mu gihe umubano w’igihugu cy’uburusiya n’Ubwongereza utifashe neza,  biturutse kubibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Muri rusange imikino ya ¼ iteye ku buryo bukurikiraRB Leipzig yo mu Budage iri kumwe na Olympique de Marseille.

Arsenal iri kumwe na CSKA Moscow yo mu Burusiya

Atletico Madrid na Sporting CP

Lazio Roma igomba gucakirana na FC Salzburg

Nyuma yo gutungurana igasezerera Dortimund, Salzburg yisanze kumwe na Lazio.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger