EUFA Champions League: Chelsea na Baercelona baranganyije, Bayern Munich inyagira Beskitas.

Imikino ya kimwe cy’umunani ibanza muri EUFA Chanpions league yasubukuwe hakinwa imikino ibiri, ikipe ya Chelsea na Fc Barcelona zaguye miswi igitego 1-1 mu gihe Bayern Munich yihereranye Instanbul Beskitas ikayitsinda ibitego 5-0.

Chelsea na Fc Barcelona ni wo mukino abenshi bari bategereje dore ko batari baherutse kubona ihangana riba hagati y’aya makipe yombi.

Aya makipe yaherukaga guhurira muri iyi mikino ya Champions League mu mwaka w’imikino wa 2011/2012, aha ikipe ya Chelsea yari yasezereye Fc Barcelona ku bitego 3-2, igitego cya Didier Drogba mu mukino ubanza n’ibya Ramiless de Nascimento na Fernando Torres mu mukino wo kwishyura ku ruhande rwa Chelsea, yaje no kwegukana iri rushanwa.

Umukino wo kuri uyu mugoroba nk’ibisanzwe waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Barcelona, mu gihe Chelsea yari ifite umugambi wo gucungira ku ma-contre attaques.

Ikipe ya Chelsea yabonye uburyo bwo kubona ibitego mu gice cya mbere binyuze kuri Willian, gusa imipira ibiri yateye yose yagonze ibiti by’izamu. Eden Hazzard na we yagerageje uburyo bubiri, gusa amashoti yose yateye yacaga hejuru gato y’izamu ryarimo Andre Marc Ter Stegen.

Igice cya kabiri na cyo nticyari gitandukanye n’igice cya mbere cyane, kuko Barcelona na cyo yakihariye. Gusa n’ubwo Barcelona yakihariye, ikipe ya Chelsea ni yo yafunguye amazamu mbere, kuko ku munota wa 62 Willian wari wahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Barcelona yaje kubonera Chelsea igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Eden Hazzard.

Willian Bojan Da Silva yishimira igitego cye

Iki gitego cyaje Kwishyurwa na Lionel Messi ku munota wa 75 w’umukino, nyuma y’amakosa akomeye y aba myugariro ba Chelsea bananiwe gukiza izamu, birangira Andres Iniesta abinjiranye maze atanga umupira kwa Messi utazuyaje kunyeganyeza urushundura.

Messi atsinda Chelsea igitego cya mbere mu mateka.

Iki gitego cya Messi cyatumye aca agahigo ko kwinjiza igitego cya mbere mu izamu rya Chelsea nyuma y’imikino 8 yari amaze guhura nay o atayitsinda igitego.

Ku rundi ruhande Ikipe ya Bayern Munichern yanyagiraga ibitego 5-0 ikipe ya Beskitas. Ibitego bya Thomas Muller ku munota wa 43 n’uwa 66, Kingsley Koman ku wa 52 na Robert Rewandowski ku wa 79 n’uwa 88 ni byo byafashije Bavaria kwitwara neza itsinda Beskitas y’abakinnyi 10 kuri Munich Arena.

Thomas Muller ni we wabimburiye abakinnyi ba Bayern mu gutsinda igitego.

Imikino ibanza irasozwa kuri uyu wa gatatu hakinwa imikino ibiri, ikipe ya Sevilla irakira Manchester United mu gihe Shakitar doneski iza kuba yakiriye AS Roma yo mu gihugu cy’Ubutariyani.

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.