AmakuruInkuru z'amahanga

Ethiopia: Uwari wateguye ya Coup d’Etat yapfubye yishwe arashwe

Uwashinjwaga kwihisha inyuma ya Coup d’Etat yapfubye ariko ikagwamo umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu n’abandi bantu, na we yishwe arashwe kuri uyu wa mbere.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, byatangaje ko uwarashwe ari General Asamnew Tsige wari uyoboye ibitero byagabwe muri leta ya Amhara mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bikagwamo abantu batanu, barimo umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia, General Seare Mekonnen na Ambachew Mekonnen wayoboraga Iriya leta.

Amakuru y’iraswa rya General Tsige yemejwe n’umunyamabanga wa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ushizwe itangazamakuru, n’ubwo yirinze kugira byinshi aritangazaho.

Uyu muyobozi yanavuze ko abandi bakekwaho kwihisha inyuma y’iriya Coup d’Etat na bo bamaze gutabwa muri yombi.

Uretse Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia n’umuyobozi wa leta ya Amhara baguye muri biriya bitero, hanishwe uwahoze ari Jenerali mu ngabo za, umujyanama w’umuyobozi wa leta ya Amhara ndetse n’uwari umucamanza mukuru muri iriya leta.

Magingo aya itumanaho rya Internet ryamaze gukurwaho muri Ethiopia, ndetse imwe mu mihanda yo muri iki gihugu na yo ikaba igifunzwe.

Icyaba cyarateye Asamnew kugeregeza gukora Coup d’Etat muri leta ya Ahmara ntabwo cyiramenyekana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger