AmakuruInkuru z'amahanga

Ethiopia: Abiy Ahmed yarahiriye indi manda nshya nubwo atorohewe n’aba-Tigray

Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko  kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yarahiriye manda nshya y’imyaka itanu mu gihe amahanga yo akomeje kwamagana uko yitwaye mu kibazo cy’amakimbirane yo mu majyaruguru y’igihugu.

Ishyaka rya Abiy ryatsinze amatora yo muri kamena uyu mwaka. Abiy Ahmed yarahiye mu birori byakomereje mu murwa mukuru Addis Abeba byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika.

Hagati aho Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, ko ibintu guverinoma ishyize imbere harimo kugabanya guta agaciro kw’ifaranga ryagatayeho 20% muri uyu mwaka no kugabanya ikibazo cy’ibura ry’akazi.

Umuryango w’Abibumbye watanze umuburo ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bishobora kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara mu majyaruguru ya Ethiopia, mu Ntara ya Tigray.

Muri iki gihugu amakimbirane yadutse mu mezi 11 hagati y’igisirikare cya leta n’inyeshyamba z’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) , ishyaka rya politiki rifite ijambo muri iyi ntara, imaze kugwamo abantu ibihumbi mu gihe miliyoni 2 zakuwe mu byabo.

Kuwa Kane ushize, w’icyumweru gishize Ethiopia yatangaje ko yahambirije abakozi barindwi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ibashinja kwivanga mu bibazo byicyo gihugu nk’uko Reuters yabitangaje.

Igihugu cyo mu ihembe rya Afurika cyashinje Umuryango w’Abibumbye kuyobya imfashanyo n’ibikoreso by’itumanaho bigahabwa TPLF, kunanirwa gusaba gusubiza amakamyo y’imfashanyo yoherejwe muri Tigray, ikindi ni ukurenga ku masezerano y’umutekano no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

Abiy Ahmed uherutse gutsindira igihembo cya Nobel mu 2019 yongeye kugirirwa icyizere n’abanya-Ethiopia nubwo amahanga atabyemera
Abiy Ahmed yarahiriye gusubira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia indi manda y’imyaka 5
Abiy Ahmed i Adis Abeba nyuma yo kurahira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger