AmakuruPolitiki

Ethiopia: Abasirikare 66 batawe muri yombi

Muri Addis Ababa, umurwa mukuru wa  Ethiopia (AFP) hari amakuru y’uko urukiko rukuru rwahamije abasirikare 66 igifungo  cy’imyaka 5 kugeza kuri 14 kubera imyigaragambyo bakoreye imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed basaba ko bakongezwa umushahara.

The Ethiopia Broadcasting Corporation (EBC)  yatangaje ko buri musirikare yakatiwe igifungo cy’imyaka 5-14 kubera imyagaragambyo bakoze mu kwezi ku Ukwakira  basaba ko bahindurirwa umushahara bahabwa udahagije, bakongererwa amafaranga azajya abafasha gufata neza imiryango yabo n’izindi gahunda zitandukanye.

Aba basirikare barashinjwa guteza  umutekano muke no gufunga umuhanda amasha menshi muri Addis’Abeba.

Iki gisirikare cya Ethiopia gifatwa nk’igikomeye kandi cyagutse ku mugabane w’Afuruka, gikunze kwibasirwa n’ibibazo bya hato na hato by’imyitwarire mibi no kwivumbura kw’abasirikare bagaragaza ko batishimiye serivise bahabwa n’abakuru cyane cyane umushahara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger