Amakuru ashushyeIyobokamana

Esther Mbabazi wabaye umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yakoreye ubukwe bwe ku nkengero z’inyanja(Amafoto)

Kuri uyu wagatandatu tariki 16 Nzeri 2017, Esther Mbabazi wabaye umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yakoze ubukwe na Olivier Habiyaremye usanzwe ari umuririmbyi mu itsinda rya Beauty For Ashes ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubu bukwe bwabereye i Mombasa mu majyepfo y’igihugu cya Kenya ku nkengero z’inyanja y’Abahinde, bwabereye  mu gace kitwa Diani kuri Hotel ikomeye yitwa Lantana Galu Beach.

Ku cyumweru gishize tariki 10 Nzeri nibwo aba bombi [Esther Mbabazi na Olivier Habiyaremye] basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugabo n’umugore.

Esther Mbabazi w’imyaka 28 avukana na Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2016, avuka kuri David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Mu bana batanu avukana nabo ni umwe muri babiri bagize amahirwe yo kwiga ibyo gutwara indege n’ubumenyi bw’isanzure.

Esther Mbabazi yari amaze imyaka itatu akundana n’umucuranzi Olivier Habiyaremye. Mu Ugushyingo 2016 Habiyaremye nibwo yambitse Mbabazi Esther impeta y’urukundo[fiançailles] ndetse no kuwa 7 Kanama 2017 aza gukorerwa ibirori bya bridal shower.

N’ubwo byari bigoye kuri Mbabazi Esther uhora mu kirere atwaye indege yajyaga acishamo akereka abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko akunda Olivier Habiyeremye[Olivier Rule] by’ikirenga.

Olivier nawe ntiyahwemaga kwerekana ko akunda cyane uyu mukobwa bamaze imyaka itatu bakundana, mu magambo yanditse ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo yagize ati “Iyi myaka itatu ishize rwari urugendo rushimishije kuri twembi dukundana. Ndambiwe kuba mu rugo njyenyine, ndambiwe kwa guhora duhamagarana umwanya muremure n’ibindi.”

Yunzemo ati “Queenesta7[Esther Mbabazi] ndagukunda kandi ndashaka kugukunda byisumbuyeho, kuva hano kugera ku kwezi […] Mu buryo bweruye mvuye ku isoko.”

Ubukwe bwabo bwabereye ku nkengero z’inyanja
Ubu bukwe bwatashywe na Olivier Kavutse ndetse n’umugore we Amanda Fungi baririmbaa n’umugabo wa Esther muri Beauty for Ashes

Byari ibyishimo kuri bo

Benshi bitabiriye bari bambaye imyambaro yererana
Akamuneza kuri Esther warushinganye na Olivier
Bafashe ifoto y’urwibutso n’inshuti zabo zari zibagaragiye
Barebana akana ko mu jisho bose bishimye

 

Theos Uwiduhaye/Teradig news

Twitter
WhatsApp
FbMessenger