Imikino

Espagne: Umupolisi yaguye mu mvururu zabanjirije umukino wa EUROPA League

Umupolisi ukomoka mu gihugu cya Espagne yahitanwe n’imvururu zashamiranyije abafana ba Athletic Club do Bilbao n’aba Spartak Moscow, mbere y’umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi muri 1/16 cya EUROPA League wo kwishyura.

Amakuru avuga ko uyu mupolisi w’imyaka 51 yaguye mu bitaro by’I Basque azize umutima, Nyuma y’imvururu zashamiranyije abafana b’impande zombi kuri stade ya San Mames nk’uko Polisi yo mu gace ka Ertzaintza yabitangaje.

Amafoto yafashwe yerekana ko abafana b’impande zombi bateranaga ibibatsi by’umuriro mu gihe abandi na bo bakozanyagaho bifashishije ibyuma n’inkoni nk’uko Polisi yakomeje ibitangaza.

Abarenga 500 ni bo bari bifashishijwe ngo bashobore gucunga umutekano kuri iki kibuga . Kugeza ubu, batanu baturitsaga ibishashi by’umuriro nib o bafashwe kugira ngo bakanirwe urubakwiye.

Uretse izi mvururu, umukino wo wakomeje unarangira Spartak Moscow itsinze ibitego 2-1, gusa Bilbao ikomeza muri kimwe cy’umunani ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Uru rugomo rwamaganwe na Minisitiri w’intebe wa Espagne Mariano Rajoy wanatanze ubutumwa bw’ihumure ku muryango w’uyu mupolisi abicishije kuri Twitter ye.

Javier Tebas, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne na we ihanganishije umuryango w’uwapfuye, avuga ko La Liga itazahwema kurwanya ibikorwa nk’ibi bya kinyamaswa kugeza bicitse burundu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi EUFA, ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku byabaye byose kugira ngo ababigizemo uruhare byose babiryozwe.

Abafana bashamiranye bishyira kera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger