AmakuruUtuntu Nutundi

Ese waruziko amazi afite akamaro gakomeye mu gusukura uruhu? Sobanukirwa

Ubusanzwe amazi afite akamaro kenshi k’ubuzima, yaba ku bantu, inyamaswa ndetse n’ibimera kuko burya bakunda kuvuga ko amazi ari ubuzima. Ku bantu amazi abafasha mu buzima bwa buri munsi harimo kuyatekesha, kuyanywa, kuyoga, kuyakoresha buhira imyaka ndetse n’ibindi.

Amazi agira uruhare runini mu gusukura umubiri no gufasha uruhu mu guhangana n’indwara zitandukanye zishobora gutuma ruba rubi.
Dore icyo amazi afasha mu gusukura umubiri:

Kurinda uruhu gutukura

Kunywa amazi menshi birinda uruhu gutukura cyane nko ku bantu bagira uruhu rutukura byoroshye, hari igihe ikintu runaka kigukoraho ugasanga uruhu ruhise rutukura cyangwa agasimba kakuruma gato uruhu rugahita rutukura. Amazi rero arafasha cyane mu gucyemura ikibazo ku bantu bakunda gutukura uruhu cyane.

Kurinda uruhu kuzana iminkanyari

Amazi n’ingenzi cyane kuko afasha uruhu kutazana iminkanyari vuba, burya iyo uruhu rwawe rufite amazi ahagije, uturemangingo twiyuburura vuba cyane, bityo bikarinda kuzana iminkanyari vuba ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko uturemangingo tw’uruhu tugizwe cyane n’amazi iyo turamutse tutabonye amazi ahagije, uruhu rutangira kumagana ndetse rukazana iminkanyari.

Amazi afasha mu kuzibura utwenge duto tw’uruhu

Uruhu rugira uburyo bwarwo bwo gusohora imyanda rubinyujoje mu twenge duto tugaragara ku ruhu. Amazi agira uruhare runini mu gusukura uruhu, kuko afasha gusohora iyo myanda hanze.

Uburyo bwiza bikorwa ni ukwiyuka amazi ashyushye (steam). Ifasha mu gufungura utwenge tw’uruhu, dushobora kuziba bitewe n’amavuta akorwa n’imvubura z’ibyuya cg indi myanda bikaba byagutera kuzana utuntu tw’umukara cg umweru ku ruhu inyuma.

4Kurinda uruhu kwirekamo amazi ndetse kubyimba

Kunywa amazi menshi bifasha uruhu rw’umuntu rutabyimbagana ndetse ngo rwirekemo amazi, kuko mu gihe utanywa amazi ahagije, umubiri wawe ukomeza kubika amazi cyane bityo ugasanga uruhu rwawe ruhora rubyimbye.

Iyo umubiri udafite amazi ahagije, ugerageza kubika cyane ayo ufite bityo bigatera ibice bimwe kubyimba. Kunywa amazi cyane, bifasha gusohora imyanda no gutuma umubiri utabika amazi menshi.

Amazi Afasha mu gusohora uburozi mu mubiri

Kunywa amazi menshi cyane cyane amazi y’akazuyazi bifasha cyane mu gukora neza kw’imyiko ndetse bikanafasha umubiri gusohora uburozi mu mubiri no kwikiza ibintu byose bishobora kwanduza umubiri no kwangiza uruhu.

Mu gihe unywa amazi ahagije, inkari zigomba kugira ibara ry’amazi kandi nta mpumuro mbi zishoboera kugira, ibi nibyo bizakwereka ko mu mubiri wawe hameze neza ndetse n’uruhu rwawe ruhora rukeye kandi rukagaragara nk’urworohereye.

Ni ngomgwa kunywa amazi ahagije ku munsi, byibuze litiro 2. Amazi kandi aboneka mu mboga n’imbuto nyinshi, kuzirya uba uri guha umubiri wawe amazi ahagije. Ushobora kandi no kuzajya woga amazi akonje gusa mu isura yawe, bifasha mu gufungura utwenge two ku ruhu.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger