AmakuruImikino

Ese niki gituma abakinnyi b’abanyarwanda badatera imbere?

Mu Rwanda, umupira w’amaguru ugenda utera imbere umunsi ku munsi ndetse n’impano z’abakina umupira w’amaguru mu gihugu cyacu zikomeza kugenda ziyongera cyane ubudasiba.
Nubwo umupira w’amaguru wacu ugenda utera imbere ariko abantu benshi bakomeza kugenda bibaza impamvu abakinnyi b’abanyarwanda badatera imbere mu mwuga wabo ngo babashe kuba babona amakipe akomeye ku mugabane w’iburayi ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.

Ibyo abantu benshi bibaza natwe niko tubyibaza, twahisemo kwandika iyi nkuru tubikomoye cyane ku mukinnyi Mutsinzi Ange wari usanzwe akinira ikipe ya APR Fc, wari umaze iminsi akora igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi mu ikipe yitwa Oud-Heverlee Leuven ariko iryo geragezwa akaba yararitsinzwe nubwo yahise abona indi kipe mu gihugu cya Portugal mu cyiciro cya kabiri.

Ubusanzwe uyu mukinnyi usanzwe akina nka myugariro, ni umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe u Rwanda rufite bitewe n’uburyo yitwara mu kibuga, umupira akina ndetse n’uburyo yitwara hanze y’ikibuga, Ubwo yahaguruka mu gihugu cyacu yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi abantu benshi bamuhaga amahirwe yo kuzitwara neza mu igeragezwa ndetse akazahita asinya n’amasezerano muri iriya kipe ya Leuven gusa abantu bose baje gutungurwa no kumva ko uyu musore yatsinzwe igeragezwa.

Nyuma yo gutsindwa igeragezwa k’uyu musore, Abantu bahise basubiza amaso inyuma bibuka umukinnyi Byiringiro League uheruka kuva mu igeragezwa mu makipe arenga abiri ariko ntabwo yigeze abasha kugira amahirwe yo gutsinda ndetse yamaze no kugaruka mu ikipe ya APR Fc asanzwe akinira, ntabwo ari abo bonyine kuko n’abakinnyi bacu bagerageje kujya gukina hanze nubwo amakipe baba bagiyemo aba adafite amazina akomeye ariko ntabwo bakunda gutindayo kuko bahita bagaruka, ibintu bikunda kwibazwaho na benshi bibaza igitera ibyo byose.

Abahanga mu bijyanye n’umupira w’amaguru bakunda kugaruka ku kintu kijyanye n’itegurwa ry’abakinnyi bacu mu gihe baba bakiri bato ndetse n’ikindi kintu kijyanye n’ubunyamwuga bucye mu bakinnyi bacu, Aho usanga bagaruka cyane ku kuba abakinnyi bacu bamwe iyo bageze mu makipe akomeye hano mu Rwanda ndetse bamaze no guhamagarwa mu makipe y’ibihugu, bahita batangira kumva ko bagezeyo ndetse bakumva ko ibyo bifuzaga bamaze kubigeraho.

Gusa iyo urebye usanga ibi byose atari byo kuko abakinnyi bacu bakwiye kumva ko urugendo rw’umupira w’amaguru wabo rutarangirira gukina mu Rwanda gusa, ahubwo bakwiye kujya batekereza kure bakumva ko bakwiye no gukina hanze y’u Rwanda mu makipe akomeye cyane ndetse afite amazina.

Abahanga mu bijyanye n’umupira bavuga ko iterambere ry’abakinnyi rigirwamo uruhare runini n’abatoza, Gusa ikibazo nuko iyo urebye usanga ubushobozi bw’abatoza dufite mu gihugu mu bijyanye no gutoza ndetse no kuzamura impano z’abakinnyi bukiri hasi cyane kuko abenshi muri bo nta mahugurwa menshi bagiye bahabwa ajyanye n’ubutoza bituma urwego rwabo narwo ruguma hamwe ndetse bikanatuma n’abakinnyi bacu babigenderamo ntibabone ubumenyi bakabaye babona babukuye ku batoza bacu.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger