Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ese Miss Gisabo yaba yarikoroze nyuma yo kugaragara asa bitandukanye nuko abenshi bari bamuzi mbere,reba hano ifoto

Uwase Hirwa Honorine wabaye Nyampinga ukunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda  2017 ubwo yari mu nama y’urubyiruko rwo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba atanga ikiganiro muri iyo nama aho yakomozaga asaba urubyiruko rwo muri kano karere gutekereza icyafasha ibihugu bakomokamo ahubwo bakareka kunenga,nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhame yagarutse asa bitangaje, ubonako isura yiwe yahindutse aha ugahita wibaza nimba nawe yariyongereye mu mubare wabatangiye kwisiga mukorogo.

mbere nuku yasaga Miss Igisabo acyiri muri miss Rwanda 2017

Miss Honorine wamenywe nka Miss Gisabo kubera  ukuntu yivugiye ko ateye nkacyo ifoto yiwe yafotowe ari mu nama wabonaga ko atandukanye nuwo twari tuzi mbere dore ko yari afite aga “Agateta” ku mutwe we ako tukaba tukazi nk’umwihariko w’umuhanzikazi Teta Diana dore ko ariwe kagaragayeho bwa mbere sibyo gusa wabonaga yaranabaye inzobe bidasanzwe kandi mbere yari igikara.

nuku asigaye asa

Nabibutsa ko uyu Uwase Hirwa Honorine ari umwe muri Banyampinga u Rwanda rwagize bintyoza mu kuvuga ndetse unagaragaza impano nyinshi dore ko yanamaze kuba umunyamakuru,uyu mwari kandi kandi akaba yaraherutse kujya mu marushanwa ya Miss Earth 2017 yabereye mu gihugu cya Phillipines.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger