Mu mashusho

Ese koko umuhanzi utitabiriye PGGSS aba ari ku rwego ruciriritswe rw’ubuhanzi?

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, rikunze gufatwa na benshi mu bahanzi nk’irushanwa rigaragaza umuhanzi uhiga abandi, ndetse utagize amahirwe yo kuryitabira, agasa nk’udakomeye mu buhanzi bwe, ese koko ni byo?

Mu Rwanda kugeza ubu nta rushanwa ry’abahanzi b’indirimbo rikomeye kurusha Primus Guma Guma Super Star, aho EAP ku bufatanye na Bralirwa, bahisemo kujya baha akayabo abahanzi bagaragara nk’abahiga abandi, hakurikijwe uko bishimirwa n’abafana babo.

Ikimaze kugaragarira amaso ya benshi, nuko iri rushanwa rimaze gutera bamwe mu bahanzi gukora nta yindi ntego bafite, itari kuboneka mu barushanwa muri ryo.  Ku ruhande rumwe bisa nk’aho ari amahirwe ku bahanzi, kuko uwatsinze ahabwa akayabo kadapfa kubonwa mu buryo bworoshye n’undi muhanzi, ariko ku rundi ruhande iri rushanwa rigasa nk’iridaha agaciro ubunararibonye bwa bamwe mu bahanzi bakomeye nedtse b’abahanga, bitewe n’amabwiriza ngenderwa ho agenga abitabira irushanwa.

Benshi bemeza ko iyo umuhanzi atwaye iri rushanwa, igikurikira ho ari ukwibagirana, kuko nta zindi mbaraga ashyira mu buhanzi bwe, kuko nta rindi rushanwa risumba PGGSS kugeza ubu riri mu Rwanda. Hari abahanzi bamwe batoranywa kuryitabira, ntibarijye mo, kandi ugasanga nta cyo bigabanyije ku mikorere yabo, ndetse ubuhanga bwa bo bakabugumana.

Icy’ingenzi si ukwitabira irushanwa cyangwa kutaryirabira, ahubwo icy’ingenzi abahanzi bakwiye kwita ho cyane ni ukumenya guhanga bafite icyerekezo kirambye atari uguhanga amaso gusa ku irushanwa runaka, ngo ubundi bigarukire aho.

 Iki ni igitekerezo cya Umuhoza Clement/ UmuhozArts

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger