Mu mashusho

Ese koko ni ngombwa ko Leta ihangana n’abaturage kugirango ibatuze neza?

Abaturage benshi ntibumva uburyo Leta ibimura aho batuye mu rwgo rwo kubatuza neza haba mu midugudu cyangwa se mu mazu agezweho cyane ko hari nabo usanga batuye mu manegeka cyangwa se mu mazu atajyanye n’igihe kandi nyamara ari no mu mujyi rwagati.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ari kumwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda weguye ku mirimo ye , umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa n’abayobozi mu nzego z’umutekano bahuriye n’aba baturage bahagarariye abandi ku biro by’umurenge wa Remera, hagamijwe kubanza kuvugana n’abavuga rikumvikana bo mu gace ka Bannyahe gaherereye mu mujyi wa Kigali mbere yo kujya kuganira n’abaturage bose muri rusange kugira ngo babimure aha hantu aho batuye mukajagari.

Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye  abatuye Bannyahe batemera uburyo bagiye kwimurwamo na rwiyemezamirimo ko nibatabyemera bazahangana n’amategeko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger