AmakuruUtuntu Nutundi

ESe koko iyi niyo mpamvu itera abantu gukunda kwambara imyenda y’umukara?

Muri iyi isi imideli ikunzwe nabatari bake ,ibara ni ingirakamaro muri uyu mwuga kubawukora kuberako umuntu ugiye kwerekana imideli ahitamo ibara yambara kandi rimubera kugirango abantu bakunde ibyo yambaye ari benshi kandi rimwe na rimwe intego yabo bakayigeraho.usanga abenshi bikundira ibara ry’umukara.

Umukara ni ibara rikunzwe cyane mu mideli , buri wese aba yumva akunze umukara , ariko abantu ntabwo bambara ibara runaka bashaka kugera kuntego imwe , hari mpamvu zitandukanye zitera abantu kwambara ibara runaka.

Mu bushakashatsi ikinyamakuru elcrema dukesha iyi nkuru cyakoze cyabonyeko akenshi abantu bakunda kwambara imyenda ifite ibara ry’umukara kuberako umukara udakunze kwandura cyangwa se ngo nujyaho imyanda yange kuvaho urugero nkumwenda w’umweru biba bigoye gukuraho imyanda yagiye kumwenda .kandi iyo wambaye umukara ugaragara neza cyane mu maso yabantu .

Umwenda w’umukara biroroha cyane kuwufura kurusha andi mabara yose kuberako niba ugiye gufura umwenda w’umweru cyangwa ubururu ukoresha umwanya munini kuko bigutwara inshuro 6 z’igihe wari gukoresha kumwenda w’umukara  ukuraho ibyaguye kuri uwo mwenda.

Nubwo abantu bakunda kwambara umwenda w’umukara ariko kubera kwiyerekana mu kazi gatandukanye nkimideli ariko burya umwenda wumukara ni mwiza mugihe cy’ubukonje kuberako ibara ry’umukara rikurura ubushyuhe ni mugihe kandi iyo uwambaye mugihe  izuba aba ari ryinshi uhura nubushyuhe  bukabije kubera nyine nkuko twabivuze haruguru ibara ryumukara rikurura ubushyuhe. Ibi bitandukanye no kumwenda w’umweru kuberako umweru wo urwanya ubushyuhe, ibi bivuzeko iyo izuba ryaka umweru urwanya imirasire ituruka kwizuba. Iyi niyo mpamvu akenshi mugihe cy’impeshyi abantu benshi usanga biyambariye imyenda y’umweru.

Hari imyenda ushobora kwambara idasa ariko ugasanga ntabwo bijyanye, ibi ugasanga bitareba ibara ryumukara kuberako ibara ryumukara rijyana n’amara menshi haba umweru , umuhondo ndetse n’umuntuku washyiraho umukara bikajyana.

Nubwo bimeze gutya ariko usanga igitsina gore aricyo gikunda ibara ryumukara urugero bakunze kwambara amakanzu  y’umukara ,inkweto z’umukara ndetse akenshi bakunze kujyana ibikapu byumukara. Ibi ariko bitandukanye no kubagabo kuberako akenshi usanga abagabo badakunze kwambara imikara.

Umweru, umutuku, ubururu, icyatsi, umuhondo,ikigina nandi mabara umukara niwo ukundwsa cyane kurusha ayandi gusa ariko umweru nawo ufite umwihariko ariko kubera umukara ufite ibyiza byinshi niwo abantu bikundira kwambara.

Umukobwa wambaye agakanzu kumukara ninkweto z’umuhondo agaragara neza rwose!!!
Uyu musore aragaragara neza kubera umupira w’umukara

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger