AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ese koko Cristiano Ronaldo yaba yaramaze guhabwa Ballon d’Or 2019 mu ibanga?

Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi, byatangaje ko Cristiano Ronaldo yamaze gutwara Ballon d’Or ya gatandatu, ahigitse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Ni inkuru yazamuwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa Corriere dello Sport.

Iki kinyamakuru cyabishingiye ku kiganiro Cristiano yagiranye n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa, ari na cyo gitanga igihembo cya Ballon d’Or buri mwaka.

Ni ikiganiro cyabereye i Turin mu Bufaransa, aho abari bahagarariye iki gitangazamakuru basangiriye agacupa na Ronaldo, yemwe bakanafatana ifunguro. Ibi byabaye mbere y’ibyumweru bike ngo hamenyekane uwegukanye Ballon d’Or ya 2019 izatangirwa i Paris ku wa 02 Ukuboza.

Myugariro Virgil Van Dijk ni we wahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, imbere ya Lionel Messi ufite igijembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA.

Ku ruhande rw’ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’Ubutaliyani, ngo kuba France Football yarashyize ahagaragara ikiganiro yagiranye na Ronaldo, ngo ni ikimenyetso cy’uko hari byinshi yaganiriye na we bifite aho bihuriye na Ballon d’Or ya gatandatu iki kinyamamuru kigomba kumuha.

Imwe mu ngingo Cristiano Ronaldo yaganiriyeho na France Football, ni ijyanye n’ihangana rye na Lionel Messi yahamije ko ryamufashishe kuzamura urwego rwe nk’umukinnyi.

Ati” Abantu benshi bavuga ko twafashanyije, ngo kuko kubana muri Espagne byatumye tuba abakinnyi beza. Ibyo ni ukuri rwose. Nafashijwe no kubaho kwe ndi muri Real Madrid kurusha muri Manchester. Ihangana ryacu ryari ryiza. Twari ibimenyetso by’amakipe yacu. Ndatekereza ko aherutse gutangaza ko akumbuye guhangana nanjye.”

Magingo aya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi bamaze gutwara Ballon d’Or eshanu. Mu gihe koko Ronaldo yaba yaramaze guhabwa Ballon d’Or na France Football, yahita anyura kuri mukeba we akamurusha umupira wa zahabu umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger