AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Ese koko Bruce Melodie yasabye Miss Igisabo kumubera umugore?

Kuva mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Bruce Melodie asa n’uwateye ivi, ibanza guteza bamwe urujijo.

Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikorera kuri murandasi, bavugaga ko umuririmbyi Itahiwacu Bruce A.K.A Bruce Melodie yateye ivi asaba Uwase Hirwa Honorine wamamaye muri Miss Rwanda ya 2017 nka Miss Igisabo kumubera umugore.

Abasakaje iyi nkuru bagendeye ku bivugwa ko aba bombi baba bari mu munyenga w’urukundo, bijyanye n’uko bakunze kugaragara mu mafoto bari kumwe ahantu henshi hatandukanye.

Bruce Melodie abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yateye ivi, yavuze ko Miss Igisabo yavuze ‘yego’, yemera gukoresha terefoni yo mu bwoko bwa Infinix hot10 bombi bamaze igihe bafatanya kwamamaza.

Yagize ati “Yavuze yego! Yemeye kwinjira mu muryango wa Infinix akoresha Infinix hot10.”

Bruce Melodie wakanguriye abantu kugura ziriya terefoni, yahise akuraho urujijo rw’abibazaga niba yambitse impeta y’urukundo uriya mwari amusaba kuzamubera umufasha, nk’uko bamwe mu byamamare Nyarwanda bakunze kubigenza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger