AmakuruUtuntu Nutundi

Ese gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibiheri biza mu maso? Sobanukirwa

Mu gace dutuyemo abantu benshibbakunze kugenda bavuga ibintu bitandukanye ku buzima bw’imyororkere, bamwe bemeza ko gikora imibonano mpuzabitsina ari imuti ukomeye w’ibiheri biza mu maso abenshi bita inishishi.

Uko twagiye dukura, tunarushaho gusobanukirwa byinshi,i, twamenye nuko guhuza ibitsina bidakiza indwara y’ibiheri mu maso.

Hari nkaho bajyaga bavuga ku byerekeye ibaba ry’inyoni bita matene ngo ryakoraga ibitangaza ku bahungu babaga bashaka kwigarurira imitima y’abakobwa. Ngo iyo wabonaga iryo baba maze ukarikoza mu nkari z’umukobwa wifuza, ngo yahitaga agukunda akakwishakira. Habaga n’ikindi gihuha kandi aho bavugaga ko umuhungu iyo yakoraga ku ibere ry’umukobwa ngo yahitaga amukunda. Ibi byo byatumaga abahungu bakubitwa iz’akabwana bakoze ku mabere y’abakobwa maze bakabarega.

Ikindi gihuha cyahozeho kandi kikiriho ari nacyo nshaka kuvugaho uyu munsi ni icyerekeye indwara y’ibishishi. Hanze aha rumwe mu rubyiruko ruracyafite amakuru ko iyo umukobwa andwaye ibishishi maze agakora imibonano mpuzabitsina cyangwa se agasigaho amaraso y’imihango bikira. Nahoze nkora ubushakashatsi ngo ndebe aho ibi byavuye ariko ntibyoroshye kumenya aho imyumvire nk’iyi iba yaraturutse. Igitangaje kandi ni uko iyi myumvire iri hose; haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iby’uko ibishishi bishobora gukizwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu abantu bose bajyaho impaka. Ni nka rwa rwenya ruti “Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana”. Ariko iby’uko kwisiga amaraso y’umukobwa wagiye mu mihango bikiza ibishishi byo si byo. Ni abadasobanukiwe babivuga. Rero muri iyi nkuru turibuze kurebera hamweniba koko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi.

Isano hagati y’indwara y’ibishishi n’ubuzima bw’imyororokere

Nkuko twabisobanuye ku buryo burambuye mu mkuru twakoze mbere ku ndwara y’ibishishi, hari isano yumvikana hagati y’indwara y’ibishishi n’ubuzima bw’imyororokere. Bimwe mu bitera iyi ndwara ni ukwiyongera kw’imisemburo y’imyororokere (Estrogen na Testosterone). Iyi misemburo itangira gukorwa ku bwinshi mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Iyi ni nayo mpamvu iyi ndwara ikunze kwibasira cyane ingimbi n’abangavu.

Abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi babihera he?

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina myiza (Ni ukuvuga ubyemerewe kandi nta ngaruka bizakugiraho) bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu. Muri zo harimo no kugabanya stress. Nkuko kandi twabibonye mu nkuru yacu ku ndwara y’ibishishi, stress zongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara. Rero hari abitwaza iyi ngingo maze bakemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi. Nibyo imibonano mpuzabitsina ishobora kugabanya stress ariko iyo abayikora batashakanye akenshi niyo iba imbarutso y’ukwiyongera kwa stress ahubwo naya ndwara washakaga kuvura ikiyongera.

Hari abantu kandi batekerezako gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imisemburo mu mubiri w’umuntu maze icyateraga ibishishi kikavaho. Niba nawe utekereza muri ubwo buryo reka ngukurire inzira ku murima. Imisemburo tuvuga ntabwo ari amasohoro ngo ibe yasohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubundi abantu bose baba abakora imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa se abatayikora namba, bagira urugero rw’imisemburo bagira kandi akenshi ijya kungana. Rero ubwinshi by’imisemburo ntibwiyongera kubera imibonano mpuzabitsina.

Bene iyi myumvire itariyo ku misemburo iriganje ahantu henshi kandi igisekeje ni uko iba ivuguruzanya. Ni nka kwa kundi abantu bajya babona umukobwa ufite amabere manini bagahita bafata umwanzuro ko afite imisemburo myinshi ngo yatewe nuko akora imibonano mpuzabitsina cyane! (Soma inkuru: Ese gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere) Nonese iyo bigeze ku mabere imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo naho ku bishishi ikayigabanya? Ni ibinyoma.

Ukuri ni ukuhe?

Vuba aha ndi gutegura iyi nkuru, umwe mu bakobwa w’umuganga nabajije, yambajije ikibazo numva gifite ishingiro. Ese kuki hari abagore bafite abagabo bafite ibishishi? Iki kibazo nawe wakibaza maze ukumva ku buryo bworoshye niba gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi.

Ukuri ni uko imibonano mpuzabitsina idakiza ibishishi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger