AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Ese byagenda bite mu miryango, ubutinganyi buramutse bwemewe mu Rwanda?

Ubutinganyi ku isi bumaze gufata intera ndende, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, hari amadini asigaye ashyingira abantu bafite ibitsina bimwe. Ese aho ubutinganyi buramutse bwemewe mu Rwanda, imiryango yabyitwaramo ite?

Ushobora gukeka ko ubutinganyi buje vuba aha cyangwa ko bwazanwe n’iterambere isi igezemo ubu, ariko si ko biri kuko twifashishije igitabo cya Bibiliya, dusanga ko ubutinganyi bwahereye kera cyane. Itangiriro 19;4-11

Nubwo mu Rwanda uyu muco w’ubutinganyi utaremerwa n’amategeko agenga imibanire y’abashakanye, hari ibihugu byinshi bya afurika bimaze kwemerera ababana bahuje ibitsina kuba basezerana imbere y’amategeko, ndetse hari n’amadini yemera gushyingiranya abantu nk’abo.

Mu bihugu by’ibihangange ku isi nka Leta zunze ubumwe za Amereka n’ibindi, ubutinganyi buremewe mu mategeko, kuko babufata nk’uburenganzira bw’umuntu mu kwihitira mo uwo bazabana. Usanga ibi bihugu ari na byo bishishikariza ibindi bihugu, guha uburenganzira abatinganyi bakabana  nkuko babyifuza, ndetse rimwe na rimwe leta yanze ibyo, igafatirwa ibihano bikakaye.

Aha umuntu yakwibaza uko bizakirwa mu muryango nyarwanda, umunsi iyi nkubiri y’ubutinganyi izaramuka yemewe mu Rwanda, kuko bihabanye cyane n’umuco gakondo w’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger