Amakuru

‘Ejo Heza Project’ mu marushanwa y’indirimbo i Rubavu hakomeje abanyempano batanu (+AMAFOTO)

Umushinga ‘Ejo Heza’ utegurwa na Rwanda Future Music Organization , umushinga utegura amarushanwa y’indirimbo mu Rwanda mu ngero zitandukanye wakomereje i Rubavu  hakomeje  abanyempano batanu n’indirimbo zabo .

I Rubavu hari abanyempano 16 bari baje kumurika ibihangano / indirimbo zabo  gusa nyuma yo kunyura imbere y’akana nkemurampaka hakomeje abanyempano batanu cyangwa se indirimbo eshanu zarushije izindi.

Mu bakomeje harimo ; 1- NIZEYIMANA Placide wagize amanota 95,   2- NIZEYIMANA Kennedy uzwi ka El Kennedy yagize amanota 92,   3- TWAGIRAYEZU Vincent yagize amanota 82,   4- MUSABYIMANA Zawadi Pacifique wagize amanota  72,5,     5- HITIMANA Jean Babptiste 72.

Izi ndirrimbo nyuma yo kuzenguruka igihugu abatsinze cyangwa indirimbo zatsinze ku rwego rw’akarere zizahurizwa hamwe ku rwego rw’igihugu harebwe inziza kurusha izindi banyirazo bagenerwe ibihembo bitandukanye.

Mutasire Eric uhagarariye Rwanda Future Music Organization yateguye iki gikorwa, yatangaje  ko aya marushanwa areba cyane cyane abahanzi b’indirimbo, akaba anagamije kwigisha abahanzi ba muzika kubyaza umusaro impano zabo.

Ati “Ni amarushanwa y’indirimbo. Buri muhanzi azakora indirimbo ijyanye n’insanganyamatsiko yiyumvamo. Abazitwara neza mu ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali bazarushanwa ku rwego rw’Igihugu. Buri ntara izahagararirwa n’abantu batanu”.

Abahanzi batanu bazatoranywa ku rwego rw’igihugu bazakurikiranwa mu gihe cy’umwaka mu bikorwa byabo bya muzika bagirwa inama, kubafasha gukora ibihangano, gutegurwa mu gihe bagiye kwitabira ibitaramo n’ibindi.

Kwiyandikisha  bibera ahagomba kubera igikorwa kandi ni ubuntu. Amarushanwa y’indirimbo   abera ku nzu z’imyidagaduro z’urubyiruko mu karere kabereyemo igikorwa. Kuri ubu ahatahiwe ni mu ntara y’amajyepfo i Huye.

‘Ejo Heza Project’ cg Rwanda Future Music Organization  ije gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo n’ibihangano byabo, Uyu mushinga uzanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali ushakisha impano mu rubyiruko biciye mu ndirimbo.

Ejo Heza Project’ na Rwanda Future Music Organization  ije gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo n’ibihangano byabo,
aya marushanwa areba cyane cyane abahanzi b’indirimbo,
I Rubavu abari bagize akanama nkemurampaka

Aya marushanwa anagamije kwigisha abahanzi ba muzika kubyaza umusaro impano zabo.
Mutasire Eric uhagarariye Rwanda Future Music Organization yateguye iki gikorwa
Abahanzi batanu bakomereje i Rubavu
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko cyane
Byari ibyishimo ku babashije gukomeza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger