Amakuru ashushye

Edouard Bamporiki yikomye itangazamakuru ryenyegeje inkuru ya Oda Paccy wiyambitse ubusa

Mu minsi yashize Oda Paccy yifotoje ifoto yambaye ubusa, iyi foto ntiyavuzweho rumwe ndetse umutoza mukuru w’intore ‘Edouard Bamporik’i yari yavuze ko uyu mugore akwiye kujya mu kigo ngororamuco. Kuri ubu yongeye kuvuga ko itangazamakuru ry’imyadagaduro rikwiye guhindura imikorere.

Bamporiki yavuze ko Oda Paccy ari intore kandi akaba agomba gukurikiranwa kuko ari intore yatojwe akaba agomba gukomeza umuco w’ubutore yaherewe mu itorero.

Bamporiki yavuze ko hari igihe umuntu aba yararenze urugero ku buryo kujya mu itorero ntakintu byamuhinduraho ahubwo akaba aba agomba kujya mu kigo ngororamuco ndetse na minisiteri y’umuco ikagira icyo ikora.

Yongeye kuvuga ko hatozwa benshi ariko hakagira abaca mu rihumye bagatandukira bagakora ibitari iby’I Rwanda, yavuze ko bemera ko umuco ukura ariko ugakura ukurikiza ibyiza aho gukurikiza ibibi.

Yongeye gukomoza ku itangazamakuru avuga ko ari ryo ryamamaza inkuru mbi nizo zikomozwaho my bitangamakuru mu cyoimbo cyo gukurikirana abana bafite izindi mpano zitandukanye zakabaye kuba zifitiye igihugu akamaro.

Mu kiganiro na Isango Star  yagize ati”Ni inshingano zacu zo gukomeza kwigisha cyane ariko ngatanga inama ku itangamakuru, aho kwamamaza inkuru mbi ahubwo ryagakwiye kugira ibindi ryitaho bifitiye igihugu akamaro ryakabaye rikomozaho, aho kureba umuntu wambaye ubusa akaba ariwe itangazamakuru rivugaho hakagombye kurebwa ibintu bifite akaba aribyo bikomozwaho.”

Yunzemo ati”Hari ibyabantu bakora bifite agaciro byakabaye bikorwaho inkruu ariko ugasanga abantu bose, camera zose n’ibitangazamakuru byose byafashe iya mbere guteza imbere ibidafite umumaro. Dukwiye kumenya ngo iyo ndi umunyamakuru ngafata umuntu wambaye ubusa nkamukoraho inkuru b]mba neteye abantu banaga iki kwamabra ubusa ? kuko  hari abantu bamwigiraho cyangwa abandi barangaye badafite icyo gukora bahita bajya muri ubwo burangazi,

ni umurimo duhuje n’ubwo uba ubona uyu munsi ari njye Bamporiki uwurimo nawe ejo ushobora kujya mu mwanya nk’uwo ndimo iyo nkifite izi nshingano abantu bakumva ari izanjye njyenyine baba bibeshya kuko dutahiriza umugozi umwe, none turahari abakurambere bacu bari bahari ndetse natwe hari igihe tuzaba tudahari tugomba kurebera hamwe icyo twakora kugira ngo abazaza nyuma yacu batazibaza ngo abatubanjirije bkoze iki?”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger