AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yahaye imbabazi itsinda rya ‘Goodlyfe’ ryamushinjaga ubutinganyi

Edirisa Musuuza [Eddy Kenzo] yatangaje  ko yahungabanyijwe bikomeye n’ibyo yagiye ashinjwa mu myaka itambutse ko ari umutinganyi./

Eddy Kenzo yashinjije itsinda rya Goodlyfe ryarimo na Mowzey Radio witabye Imana, Weasel Manizo ndetse na Jeff Kiwa gukwirakiwza ibihuha by’uko ari umutinganyi ndetse ryakoze uko rishoboye kugira ngo rice intege ubwamamare bwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ku wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019, yavuze ko yahaye imbabazi Goodlyfe kuko batari bazi ibyo bakora.

“ Byose byatangiye ubwo nashyiraga hanze indirimbo yanjye ‘Stress free’ yari ikunzwe, bagombaga rero gushaka ikintu kibi bamvugaho.”

“Kuvuga ko ndi ‘umutinganyi’ nabibonye ku mbuga nkoranyambaga za Weasel..Mowzey ndetse na Jeff Kiwa. Aya makuru yageze kuri benshi ariko namaze gusobanukirwa kandi narababariye.”

Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi wa Big Talent Music Group, ni umwe muhanzi bahagaze neza mu muziki wa Uganda doreko yanagiye yegukana akanitabira ibihembo bitandukanye hanze ya Uganda.

Eddy Kenzo avuga ko Goodlyfe yamuharabitse cyane ishaka kumuzimya
Eddy Kenzo avuga ko yahungabanyijwe bikomeye n’ibyo yagiye ashinjwa mu myaka itambutse ko ari umutingany
Twitter
WhatsApp
FbMessenger