AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo ntakiririmbye mu gitaramo yagombaga guhuriramo na Charly na Nina

Umuhanzi wo muri Uganda Edrisah Kenzo Musuuza  wamenyekanye nka Eddy Kenzo yakuwe mu bahanzi bagombaga kuzaririmba mu gitaramo cyiswe ‘Uganda UK Convention’ cyatumiwemo itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina bo mu Rwanda.

Iki gitaramo Uganda UK Convention kizaba tariki 14 Nzeri 2019 kuri Troxy Arena London. Ni igitaramo cyagutse kizayoborwa n’abanyarwenya b’ibirangirire mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba umunya-Uganda Alex Muhangi na Eric Omondi.

Big Eye yo muri Uganda, ku italiki ya 02 Nzeli 2019 yanditse ko iki gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Charly&Nina bo mu Rwanda, Madrat&Chiko bo muri Uganda n’abandi bahanzi kugeza ubu bataratangazwa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nta mpamvu yatangajwe yatumye Eddy Kenzo akurwa mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Nyuma yogukurwa ku rutonde kwa Eddy Kenzo, hahise hatangazwa ko umunya-Repubulika Iharanira Demorakari ya Congo, Awilo Longomba ariwe usimbura Eddy Kenzo muri iki gitaramo.

Eddy Kenzo asimbujwe muri iki gitaramo nyuma y’umunsi umwe yemeje ko yatandukanye byeruye na Rema Namakula wahoze ari umugore we. Yanditse avuga ko yakoze buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo aramire urukundo rwabo ariko biranga.

Awilo Longomba niwe wasimbuye Eddy Kenzo
Charly na Nina biteguye gutaramira Abanya-Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger