AmakuruInkuru z'amahanga

Drogba yatanze ibitaro bye ngo byifashishwe mu kuvura abarwaye coronavirus

Didier Drogba wahoze ari umukinnyi ukomeye munikipe ya Chelsea, yatanzeibitaro bye muri Cote d’Ivoire kuba hamwe mu hantu (centre) hakurikiranirwa abarwayi ba coronavirus, byitezweho ko umubare wabo urushaho kwiyongera muri icyo gihugu.

Ibi bitaro biri mu mujyi wa Abija (Abidjan) byafunguwe muri 2016.

Kugeza kuri ubu iyi ndwara y’icyorezo cyiswe covid-19 ikomeje gukwirakwira hirya no hino muri Afurika ndetse hakaba hari n’ubwoba bw’uko abapfa barushaho kwiyongera.

Umuyobozi mu mujyi wa Abija, Bwana Vincent Toh Bi Irie, yashimiye Drogba gikorwa kigaragaza gukunda igihugu yakoze.

Yagize ati: “turashimira Drogba ku mpano yatanzwe, ifatwa nk’igikorwa cyo gukunda igihugu.”

Ubwandu bw’iyi virus ya corona bwa mbere muri Cote d’Ivoire bwagaragaye ku ya 11 Werurwe uyu mwaka, kuva icyo gihe hamaze kugaragara abagera kuri 574 banduye muri bo 5 bakaba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ubuvuzi ku mugabane wa Afurika bukaba bukemangwa yaba mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo bidahagije kukuhangana n’icyi cyorezo. Gusa hakaba n’abavuga ko abandura kuri uyu mugabane batazaba benshi nk’ahandi bitewe n’ingama zafashwe.

Mu bihugu byinshi bya Afurika ingamba zikomeye zikaba zarafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya covid-19, harimo gushyiraho ibihe bidasanzwe hahagarikwa igendo z’imodoka n’indege ndetse no guhagarika ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe n;’andi mabwiriza nko gukaraba intoki.

Ibi bitaro byatanzwe na Didier Drogba wamenyekanye yatakira ikipe ya Chelsea, ni bimwe mu bikorwa asanzwe akora birimo ubufasha n’ibikoresho atanga mu nzego z’ubuzima n’uburezi mu baturage ba Afurika muri rusange.

Drogba yakiniye igihugu cye cya Cote d’Ivoire imikino 105, atsinda ibitego 65. Uyu mugabo akaba ari mu bantu Bavuga rikumvikana mu gihugu cy’iwabo ndetse no ku isi muri rusanjye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger