AmakuruImyidagaduro

Dream Boys yasubije abavuga ko ubwo bagiye muri Amerika batazagaruka nka ba The Ben

Abasore bagize itsinda rya Dream Boys riri mu bamaze igihe kinini bakora umuziki hano mu Rwanda, basubije abantu batandukanye bari bafite impungenge bavuga ko ubwo aba basore bagiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika batazagaruka mu Rwanda nkuko abandi bahanzi nka Meddy na The Ben babigenje mu myaka yashize.

Platini na TMC bagize iri tsinda bazerekeza muri Amerika mu gitaramo cyo gusangira bazaririmbamo cyiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala kizabera i Dallas muri Texas tariki 13 Ukwakira 2018.

Abagize iri tsinda bamaze impungenge abavuga ko bashobora kwigumira muri Amerika, bavuga ko hano mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gukora ku rubyiruko bityo ko batazatindayo ahubwo bashobora kuhamara iminsi igera mu 10 ubundi bakagaruka mu Rwanda kuko babona bagifite byinshi byo kuhakorera ndetse no gukorera igihugu muri rusange.

Hari abandi bahanzi bagiye bajya muri Amerika mu buryo Dream Boys izajyayo ariko bakahatorokera bikarangira batagarutse mu Rwanda, aba basore bo bavuga ko baramutse bashatse kuhaba babikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger