ImyidagaduroUmuziki

Dream Boys yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bakoranye na Fille- Yarebe

Itsinda ry’abasore babiri Dream Boys bafatanyije n’umuhanzikazi w’Umugande Fille ,bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo “Usibadilike” yari imaze iminsi iri hanze mu buryo bw’amajwi.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akomeye y’urukundo, aba basore batangaza ko bayiririmbye kugirango bashimire abafana babo kubera ukuntu badahwema kubaba hafi mu bikorwa byabo by’umwihariko ukuntu bakoze akazi katoroshye maze Dream Boys ikegukana irushanwa rikomeye hano mu Rwanda , Primus Guma  Guma Super Star.

Amashusho ya Usibadilike asohotse nyuma yuko mu minsi ishize Platini yari yatangaje ko batazashyira amashusho yiyi ndirimbo hanze vuba , kuberako bashakaga ko Audio yabo ibanza ikagafata. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yaratunganyijwe na Meddy Salleh.

Dream Boys yitegura kumurika Album yabo ya 7, ngo ifite gahunda yo gukomeza gukorana izindi ndirimbo n’abahanzi bakomeye haba mu karere ndetse no mu Rwanda , bakaba barahereye kwa Riderman aho indirimbo bakoranye iri hafi gusohoka.

Aba basore batangiye kumenyekana ahagana mu 2009 na 2010 ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo yakunzwe cyane ‘Magorwa’. Kuva ubwo bigaruriye imitima ya benshi bakunda ibihangano byabo kubera ubutumwa burimo n’ubuhanga bigaragara mu bihangano byabo.

https://www.youtube.com/watch?v=x0FDf72ORZE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger