DRC: Umusirikare yafashwe yiba inyanya mu murima w’umuturage
Umusirikare wo mu ngabo z’igihugu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yaguwe gitumo n’umuturage ari kwiba inyanya mu murima we,hitabazwa abandi basirikare bagenzi be kugira ngo ave mu maboko y’abaturage.
Uyu muturage wibwe ni uwo muri Kamanyola kamwe mu duce tugize Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikare ngo yari asanzwe azwiho iyo ngeso ariko nta gihamya bafite ngo bamurege bamushinja Gusahura no kwiba mu mirima y’abaturage.
Ikinyamakuru Imurenge, gitangaza ko uyu musirikare yafashwe ahagana saa yine z’igitondo, nyiri umurima ngo akaba yaraboneyeho gutangaza ko atari inshuro ya mbere abasirikare ba FARDC bamwibye.
Nyiri umurima avuga ko abasirikare ba Congo baba bakennye rimwe na rimwe ngo bakabiterwa no kudahabwa umushahara ku gihe bityo nabo bakirwanaho muri ubu buryo.
Umunsi wa mbere ngo yaramubonye aramureka aca inyanya aragenda, agarutse bukeye asanga nyiri umurima yitabaje abasore b’imbaraga bamufasha kumucakira.
Uyu musirikare yagerageje kwirwanaho ngo bamurusha imbaraga bityo bajya gutabaza bagenzi be basanzwe bakorana baba aribo baza kumuvana mu maboko y’abaturage.
Nyuma yo gutabwa muri yombi na bagenzi be, uyu musirikare utatangajwe amazina ngo yajyanwe gufungirwa i Bukavu, hakorwa iperereza ku cyaha ashinjwa.