AmakuruAmakuru ashushye

DRC :Umupasitori basanzemo Ebola i Goma yamuhitanye

Umuntu umwe  wagaragayeho bwa mbere indwara ya Ebola mu mujyi munini wa Goma  ku  Cyumweru  taliki 14 Nyakanga, iyi ndwara yamuhitanye ejo kuwa mbere nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’agace ka Butembo yari yajyanywemo ngo abe yitabwaho n’abaganga.

Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasitori, yari yaje i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu.

Bwana Sylvain Kanyamanda umuyobozi wa Butembo aganira n’igatangaza makuru cy’abongereza  BBC  , yavuze kouwo mu pasitori yishwe na Ebola bari mu nzira bamusubiza i Butembo ku kigo kita ku banduye iyi ndwara.

Nibwo bwa mbere Ebola yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Congo, Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Rwanda,  gusa ku ruhande rw’u Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo nk’uko ejo minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Diane Gashumba  yabitangarije ku mupaka wa Rabavu na Goma 

I Goma, ni ugutegereza iminsi 21 kuva igihe iyi ndwara ihagaragariye  kugira ngo bemeze ko nta wundi muntu wayanduye muri uyu mujyi

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo umwaka ushize.

Indi nkuru wasoma : Uko byifashe ku mipaka ya Rubavu nyuma yaho i Goma hagaragariye umurwayi wa Ebola

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger