AmakuruAmakuru ashushye

DRC : Umujyi wa Goma wagaragayemo umurwayi wa Ebola

Minisiteri y’Ubuzima, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko umuntu umwe yagaragaweho ibimenyetso bya Ebola kuri iki Cyumweru, ubwo yageraga mu mujyi wa Goma utuwe n’abasaga miliyoni mu Burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma y’iki gihugu nayo yemeje  aya makuru avuga ko mu mujyi wa Goma habonetse umuntu wa mbere ufite ibimenyetso bya Ebola.

Bivugwa ko uwo muntu yaje i Goma azanywe n’imodoka avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Biravugwa ko umushoferi n’abagenzi 18 yari atwaye mu modoka yarimo uyu murwayi  barakingirwa kuri uyu wa Mbere.

Minisiteri y’ubuzima yo yatangajer ko  hari  umupasitoro wasuzumwe bagasanga afite iyi ndwara ubwo yari ageze i Goma ejo ku cyumweru aje n’imodoka itwara abagenzi.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yavuze ko ibyago byo gukwirakwirwa kwa Ebola i Goma ari bike, ngo kuko hashize igihe mu mujyi wa Goma inzego zishinzwe ubuzima zitegura guhangana na Ebola mu gihe yaba ihagaragaye. Abakozi ibihumbi bitatu bamaze gukingirwa.

Mu itangazo bamaze gushyira ahagaragara bagize bati  “Bitewe n’uburyo byihuse kumenya uwo murwayi, yahise ashyirwa mu kato ndetse hashyizweho n’uburyo bwo kumenya abantu baturutse i Butembo. Ibyago byo gukomeza kwanduza abatuye umujyi ni bike.””

Abantu barenga 1,600 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakwaduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize. Icyorezo gikaze cya Ebola cyadutse mu 2014 kugeza mu 2016 mu Burengerazuba bwa Afurika, aho cyageze ku basaga ibihumbi 28, abasaga ibihumbi 11 kikabahitana.

Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda bisa n’ibifatanye, nawo hashize igihe witegura guhangana na Ebola mu gihe yahagera.

Ebola yandura iyo umuntu akoranyeho n’inyamaswa cyangwa umuntu uyirwaye, cyangwa akoze ku murambo w’uwo yishe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger