AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Rurambikanye hagati ya FARDC n’inyeshyamba zo muri Uganda

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 21 Mutarama 2019, hakomeje kuba imirwano hagati y’Abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye n’inyeshyamba  za ADF zo muri Uganda.

Ni imirwano irimo kubera i Mapobu, muri Teritwari ya Beni, umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa bise Sokolo 1 byo kugaba ibitero ku nyeshyamba, Capt Mak Hazukay  avuga ko izi nyeshyamba arizo zagabye igitero kuri FARDC, imirwano ikaze itangira ubwo bazisubiza inyuma.

Yagize ati “Abanzi batwatakanye ubugome bwinshi ku birindiro byacu i Mapobu kuva saa kumi n’imwe n’igice (05:30) hari abasirikare ba FARDC bageragezaga kuzisubiza inyuma, kugeza ubu tuvugana imirwano irakomeje”.

Radiyo Okapi yatangaje iyi nkuru ivuga ko Capt. Mak Hazukay yemeza aya makuru avuga ko hari abandi basirikare ba Congo bagiye gutanga ubufasha, ati “Imitwe yose y’ingabo iri muri aka gace yinjiye muri uru rugamba, ni intambara yagutse cyane”.

Akomeza avuga ko aka gace kahoze mu maboko y’izi nyeshyamba ndetse ko zikazi bihagije, bityo bagakeka ko zagabye igitero gikomeye zigamije kongera kukigarurira dore ko zari zarakambuwe na FARDC umwaka ushize.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zimaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Congo, zikaba zishinjwa kujujubya abaturage cyane cyane abo mu gace ka Beni, zibica, kubashimuta, gusahura ibyabo.

Intambara imaze kuvuza ubuhuha hagati ta FARDC na ADF
Twitter
WhatsApp
FbMessenger