AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Perezida Felex Tshisekedi na Kabila bagiye guhurira muri guverinoma imwe

Perezida mushya wa RDC, Felix Tshisekedi na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi, bemeranyije gushyiraho guverinoma ihuriweho n’impande zombi, nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi.

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu rivuga ko nyuma yo gutorwa kwa Tshisekedi yagombaga gusaranganya ubutegetsi kuko ishyaka rya Kabila ariryo ryabonye ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, mu gihe Perezida yatowe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugeza magingo aya yari atarabasha gushyiraho Minisitiri w’Intebe na Guverinoma kuko ihuriro ry’amashyaka, Common Front for Congo (FCC) riyoborwa na Kabila, rifite ubwiganze mu Nteko. Byatumye Tshisekedi wizezaga impinduka mu gihugu nyuma yo gutorwa, akomeza gukorana na guverinoma y’uwo yasimbuye.

Mu myanya 485 igize Inteko, FCC yihariye 342 mu gihe uruhande rwa Tshisekedi rufite igera kuri 50 gusa.

Mu itangazo rihuriweho basohoye kuri uyu wa Gatatu, Tshisekedi na Kabila batangaje ko “Nubwo FCC ifite umubare munini mu nteko Ishinga amategeko, bijyanye n’ibyifuzo abaturage bagaragaje binyuze mu matora, FCC na CACH (Cap pour le Changement) bifuza gushimangira” intego bahuriyeho zo gufatanya kuyobora binyuze muri guverinoma ihuriweho.”

Iyo ngo ni imwe mu nzira zo gusigasira ihererekanya ry’ubutegetsi ryabaye mu ituze ku wa 24 Mutarama 2019, mu kwimakaza amahoro n’ituze mu gihugu.

Batangaje ko ubwo bwumvikane buratuma hahita hashyirwaho Minisitiri w’Intebe na guverinoma mu buryo bwihuse.

Tshisekedi na Kabila bagiye guhurira muri guverinoma imwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger