AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Majoro yarashwe n’ushinzwe kumurindira umutekano

Majoro Ngalabuka Joel waruhagarariye ingabo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kur uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Werurwe 2018 hatangajwe ko yarashwe n’umusirikare wari ushinzwe kumurindira umutekano.

Major Ngalabuka Joël yarasiwe mu gace ka Masumbuko, Teritwari ya Djugu. Akaba yari umuyobozi wungirije mu karere k’ingabo ka 1301 i Largu, ngo kuraswa kwe kukaba kwakuruwe n’uburyo ngo atayoboraga neza ingabo.

Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lt Jules Ngongo aganira na Actualitecd, yagize ati “Ndemeza urupfu rwa major Ngalabuka Joël, ushinjwa kumurasa yafashwe ari mu maboko y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri Largu, agomba kubazwa n’inzego bireba mbere y’uko yoherezwa mu bugenzuzi bukuru bw’ingabo.

Turasaba ingabo zose aho ziri kubaha kandi zigakurikiza amategeko azigenga kugira ngo hirindwe amakosa”.

Mu Ukwakira umwaka ushize, umusirikare wari ufite ipeti rya serija yarashe bagenzi be batatu, mu gace ka Masumbuko  na Saliboko nyuma ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Ituri.

Majoro mu ngabo za Congo yarashwe n’umurinzi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger