AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: Inyeshyamba 120 zo mu mutwe wa Mai-mai zari zarizararambitse intwaro zasubiye mu ishyamba

Inyeshyamba 120 zo mu mutwe wa Mai Mai zaherukaga kwishyira mu maboko y’igisirikare cy’igihugu zongeye kwegura intwaro zisubira iyi shyamba nyuma y’igihe gito zari zimaze zicumbikiwe ahitwa Numbi, muri Teritwari ya Kalehe.

Amakuru avuga ko zongeye gusubira mu ishyamba  nyuma yo kumara igihe zihanganiye imibereho mibi irimo kubura ibyo kurya n’isuku ya ntayo aho zari zicumbikiwe, iki cyemezo ngo zagifashe kuwa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.

Ni inyeshyamba zari ziherutse kwishyikiriza Igisirikare cya Congo, FARDC, mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, sosiyete sivile y’aha hantu ikaba ivuga ko abanyuma bavuye mu nkambi saa kumi za mu gitondo.

“Abarwanyi ba Nyatura bari bakambitse I Numbi bamaze gusubira mu ishyamba muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa Gatandatu itariki 25 Mutarama 2020. Abo bari bitanze babagaho mu buryo bwihariye bugoye ku kijyanye n’ibyo kurya n’isuku, bafashe icyemezo nyuma y’igihe kirekire bihanganye. Mu babarirwa mu 120, abagera kuri 20 bari basigaye bagiye ahagana saa kumi,” ibi ni ibyatangajwe na James Musanganya, Perezida wa Sosiyete sivile ya Minova, avugana na Actualite.cd.

Mai-Mai Nyatura ni umutwe washinzwe muri za 2010 ugamijwe kurengera Abahutu b’Abanyekongo ushingirwa I Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, uza gutangira gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari za Masisi na Rutshuru aho wagiye ugirana imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda .

Uyu mutwe ukimara gushingwa wagiye wibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi ufatanyije na FDLR ndetse n’Igisirikare cya Congo, FARDC , bituma havuka umutwe wa Raia Mutomboki nawo ugizwe n’Abatutsi washinzwe ugamije kwirinda.

Mu 2012, bamwe mu barwanyi ba Nyatura binjijwe mu Gisirikare cya Congo, ibyaha bagiye bashinjwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukorwa. Icyo gihe hari indi mitwe byavugwaga ko yiganjemo Abatutsi nabo bakomoka muri izo teritwari za Masisi na Rutshuru nka CNDP na M23 .

Byagiye bivugwa ko uyu mutwe uterwa inkunga na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Congo benewabo nabo bakomoka muri ibyo bice.

Usibye guterwa inkunga n’Abayobozi kandi Nyatura ikorana bya hafi na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Bikavugwa ko idatandukanye cyane n’Ishyirahamwe ry’Abahinzi bo muri Rutshuru ryitwaga MAGRIVI yaje guhindura ibikorwa byayo ikareka iby’ubuhinzi igakora ibya politiki n’ibindi byifashishwamo intwaro.

MAGRIVI kandi byagiye bivugwa ko yaterwaga inkunga n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Imigambi ya politiki y’uyu mutwe ntiyigeze isobanuka, usibye gusa nk’aho warindaga imiryango yabo, imitungo y’ibikomerezwa benewabo bari muri leta no kuba yarishe cyane Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abandandi.

Muri Gashyantare 2012, Monusco yatangaje ko Nyatura yari ikajije ibikorwa byayo muri Kalehe, aho muri iki gihe usibye no gukorana bya hafi na FARDC, wanagabaga ibitero ku basivili benshi bakicwa, ahanini wakoranye na FDLR.

Hafi y’ahitwa Remeka, mu majyepfo ya Masisi, Nyatura ifatanyije na FDLR bishe abantu batandatu mu ijoro ryo kuwa 07 rishyira kuwa 08 Kamena 2012, nk’uko Monusco yabitangaje.

Muri Kivu y’Amajyepfo, Nyatura ifatanyije na FDLR yarwanye n’umutwe wa Raia Mutomboki ku itariki 15 Kamena abantu benshi bahasiga ubuzima.

Ku itariki ya 10 muri Kamena kandi Radio Okapi yari yatangaje ko FDLR na Nyatura byateye Igiturage cya Matusila , aho bari bateye inyeshyamba za Mai-Mai Kirikicho, bica umugore banashimuta abantu 35.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger