AmakuruInkuru z'amahanga

DRC: Ingabo zihisha mu mashyamba zikomeje guhitana abaturage no kubasahura

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu baenshi bakomeje kubura ubuzima bwabo bishwe n’inyeshyamba zikomeje kwihisha mu mashyamba menshi abarizwa muri kiriya gihugu ndetse bikanajyana n’imitungi kamere ihabarizwa.

Umutekano mucye ukunze kugaragara muri kiriya gihugu cya Congo Kinshasa ahanini usanga ukunda guterwa n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye yashinze ibirindiro muri kiriya gihugu cyane cyane ishaka uburyo yajya ibona mu buryo bworoshye ku mutungo kamere mwinshi ubarizwa muri kiriya gihugu.

Kugeza ubu bitewe n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro rikunze kubera muri Congo Kinshasa, abantu nibura umunani barimo n’umusirikare biciwe mu bitero bibiri byabereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nkuko amakuru aturuka muri Congo Kinshasa abivuga, ibi bitero biravugwa ko byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za ADF Naru, aho izi nyeshyamba zateye mu gace ka Bulongo gaherereye muri Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zikica abantu batandatu barimo abagabo ndetse n’abagore bane zibishe urw’agashinyaguro.

Ntabwo ari muri kariya gace hagabwe ibitero by’inyeshyamba gusa kuko no mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu babiri barimo umusirikare wa leta ya Congo Kinshasa n’umucuruzi wishwe mbere yo kwamburwa agakapu yari atwayemo amafaranga menshi cyane ndetse umushoferi w’imodoka itwara abagenzi
akaba yarashimutiwe muri icyo gitero.

Bitangazwa ko kugeza ubu ngubu uyu mutwe wa ADF Naru ugizwe ahanini n’abantu baturuka mu gihugu cya Uganda ukomeje guhitana abantu benshi cyane binyuze mu bitero bagaba mu duce dutandukanye, bikaba bivugwa ko uyu mutwe umaze kwica abasivile barenga 6000 kuva mu 2013.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger