AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Hongeye kubaho guturika kw’ibisasu kwaguyemo abantu amazu y’abaturage arasenywa bishinjwa ADF

Ku cyumweru (26 Ukuboza) muri Beni) mu majyaruguru ya Kivu,abasivili babiri baguye mu gitero gishya cy’abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF) cyabereyemo no gutwika amazu ane y’abaturage.

Aya makuru ACTUALITÉ.CD dukesha iyi nkuru yayahawe na Joël Muyisa, umuyobozi wa societe civile muri gurupoma ya Banyangala. Uyu asobanura ko icyo gitero cyabaye ku nimugoroba wo kuri iki cyumweru. Abo bantu 2 bishwe barashwe.

Amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abantu bamwe batabashije kuboneka mu igenzurwa ryakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Iki n’ikindi gitero cyashinjwe inyeshyamba za ADF zo muri Uganda muri ako gace, gihitana abantu. Hafi yaho, i Kabalwa,mu murenge wa Ruwenzori, ku wa gatandatu ushize, umusivili yarishwe.

Mu ijoro ryo kuri noheli,abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuze ko abantu batari munsi ya batandatu bapfiriye mu gitero cy’igisasu cy’umwiyahuzi muri resitora (restaurant) yo mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bw’igihugu.

Polisi yabujije uwo mwiyahuzi kwinjira mu nyubako, ariko uwo mugabo yiturikirije mu muryango wayo ariyica hamwe n’abandi bantu batanu.

Abandi bantu 13 bakomeretse.

Abategetsi begetse icyo gitero cyo ku wa gatandatu ku mutwe w’intagondwa wa Allied Democratic Forces (ADF), uvugwa ko ukorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Inkuru yabanje

RDC: Abatari bake bishimiraga Noheli bahitanwe n’igisasu cyaturikiye muri Resitora barimo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger