AmakuruPolitiki

DRC: Hadutse imirwano y’inyeshyamba yahitanye ubuzima bwa benshi abandi barakomereka

Inzego z’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje ko kuwa 29 Mutarama 2019, abagera kuri 16 aribo biciwe mu mirwano yabereye ahitwa Bashali-Mokoto, muri Teritwari ya Masisi abandi barakomereka.

Uretse kuba iyi mirwano yahuriragamo imitwe y’inyeshyamba zitandukanye yahitanye ubuzima bwa benshi, yatumye hari n’abava mu byabo barahunga kugira bakomeze kurokora amagara yabo.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko imirwano ya mbere yahereye ahitwa Lwama, muri groupement ya Bashali-Mokoto, hagati y’abarwanyi ba NDC/ Rénové iyoborwa na Guidon ndetse n’umutwe wa Nyatura.

Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile n’abashinzwe umutekano muri iki gice, iyo mirwano ngo yaguyemo abantu 10 barimo bane bo mu mutwe wa Nyatura, batatu ba NDC/ Rénové  n’abasivili batatu, mu gihe abandi bantu barindwi bakomeretse barimo umugore utwite.

Kuwa kabiri, abarwanyi ba Nyatura bayobowe n’uwitwa Boboza d’Apolo barwanye n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS wa Janvier Kalahiri muri groupement ya Bashali-Kahembe. Iyi mirwano yo ikaba yaraguyemo abantu batandatu barimo bane bo ku ruhande rwa Nyatura ndetse na babiri bo muri APCLS. Abandi bagera ku icumi barakomeretse nk’uko amakuru akomeza avuga.

Ibi bikorwa bikomeje kubangamira umutekano w’abaturage ba Congo ndetse binabatwara ubuzima ni bimwe mu bibazo bikomeye Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, agomba guhangana nabyo kugeza yijeje abaturage be umutekano usesuye nubwo kubigeraho bishobora kuzamugora nk’uko uwo yasimbuye byamugendekeye.

Iyi mirwano y’inyeshyamba ayabayeho, mu gihe ubwo Felex Tshisekedi yamaraga kurahirira kuba umukuri w’Igihugu, hari bamwe mu mitwe y’inyeshyamba bemeye gushyira intwaro hasi bakubahiriza amategeko ngenderwaho y’igihugu.

16 basize ubuzima mu mirwano y’inyeshyamba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger