AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: FARDC yagabye ibitero kunyeshyamba byashegeshe ingabo za Kayumba Nyamwasa-Video

Ingabo z’igihugu (FARDC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafashe ingamba zo kotsa igitutu imitwe y’iterabwoba irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri.

Izi ngamba zo guhiga bukware imitwe y’iterabwoba y’abitwaje intwaro, yashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, nibwo ibi bitero byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

Ni ibitero byahuruje Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC, Lt Gen Amisi Kumba Gabriel ndetse n’ingabo za Monusco.

FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.

Abarwanyi ba Kayumba Nyamaswa nibo bashegehswe bikomeye n’ibi bitero aho bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero, abandi bafatwa. Urugero ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles na Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

FARDC ifite gahunda yo guhiga no kurandura burundu imitwe y’iterabwoba yibasiye uduce dutandukanye tw’iki gihugu hagamijwe ko Leta yakongera kwigarurira ako gace ka Djugu kari karigaruriye n’iyo mitwe.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yaviuze ko Leta ifite ingamba zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri amwe mu mashyamba ari mu gihugu.

Yakomeje avuga ko igisirikare cya leta cyigaruriye ishyamba rya Wago ryari indiri y’imitwe y’inyeshyamba ndetse kikaba cyigaruriye n’ibindi bice byinshi byari byarigaruriwe n’izo nyeshyamba ahazwi nka Djugu na Mahagi.

Mu mafoto akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga, haragaragara ko uretse kuba hari abayobozi bakomeye ba RNC bafashwe ndetse abandi bakahasiga ubuzima, hari n’abandi basirikare benshi b’inyeshyamba bahasize ubuzima.

Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard, yongeraho ko ibi bikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ya Ngudjolo.

Hanatangajwe kandi ko muri iki gikorwa abarwanyi 17 bakomeye b’iy mitwe bafashwe bagatabwa muri yombi ndetse na zimwe mu ngabo zikicwa mu gihe ku ruhande rw’abasirikare ba Leta abarwanyi 2 aribo babashije gukomereka ubu bakaba bakomeje kwitabwaho n’inzobere z’abaganga.

Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard yagaragaje ko itegurwa ry’uru rugamba ryateguwe kinyamwuga kuko ibikoresho birikwifashishwa byitezweho kuba bifite ubushobozi bwo guhasha burundu iz’inyeshyamba.

Igisiikare cya Leta ya Congo kiri guhasha imitwe y’iterabwoba yibasiye iki gihugu

Ibikoresho bishoboka byose by’intambara byarebweho

Reba Video iviga byinshi ku ihashwa ry’iyi mitwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger