AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: Abarwanyi ba ADF bishe abantu 19, batwika na Kiliziya

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 20 Ugushyingo 2019, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abarwanyi bagize umutwe wa ADF bishe abantu 19 batwika n’imwe muri Kiliziya z’aho.

Amakuru avuga ko aba barwanye bagabye iki gitero, mu rwego rwo kwihumura ku ndabo za Leta ya Congo ziheruse kubagabaho ibitero zigamije kubahashya.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace buvuga ko hari abandi bantu benshi bariya barwanyi batwaye bunyago. Abarwanyi ba ADF bamaze imyaka igera kuri 20 bakorera muri kariya gace bakaba bavugwaho kwica no gukura abaturage mu byabo.

N’ubwo ibikorwa bya ADF byitirirwa Islamic State kugeza ubu abahanga ntibaramenya urugero imikoranire hagati y’iyi mitwe iriho.

Abaturage bavuga ko uriya mutwe ukorera no mu mugi wa Beni aho uherutse kwica abaturage barindwi.

Donat Kibwana uyobora Beni avuga ko mu byumweru bike bishize abarwanyi ba ADF bishe abandi baturage 12 mu mudugudu wa Mavete, bakanatwika iduka ry’imiti, urusengero kandi batwara bunyaho abandi baturage.

Kuva ibitero by’ingabo za DRC byatangira kuri uriya mutwe, bivugwa ko umaze kwica abaturage bagera kuri 70

Twitter
WhatsApp
FbMessenger