AmakuruImyidagaduro

Dr Jose Chameleone yemeje ko agiye gutaramira mu Rwanda-Video

Umuhanzi Jose Chameleone ufite izina rikomeye muri muzika yo mu karere yemeje ko azitabira igitaramo yatumiwemo na Dj Pius aho azaba ari kumurika Album ye yise’Iwacu’

Biragoranye ko wabaza umuntu ukurikirana iby’umuziki niba azi Jose Chameleone  akakubwira ko atamuzi, uyu ni umugabo wakoze indirimbo nyinshi zigakundwa haba iwabo muri Uganda, mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Nkuko byari byaratangajwe na Dj Pius avuga ko yatumiye abahanzi batandukanye bo hanze y’igihugu ndetse n’abo mu Rwanda kugirango bamufashe gutaramira abazitabira igitaramo cyo kumurika Album ye’Iwacu’, Jose Chameleone  yaririmbye agace gato nk’indirimbo ‘Agatako’ yakoranye na Dj Pius yemeje ko aza ari muri iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Musanze.

Ibi bitaramo bizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 3 Kanama 2018 n’ i Musanze tariki ya 4 kanama 2018, Ibitaramo byose bigamije kumurika Album nshya ya DJ Pius wamenyekaniye mu itsinda rya Two4Real risa naho ritakibaho nyuma yuko Dj Pius afatiye umwanzuro wo gukora muzika ari wenyine.

Mu bahanzi bazamufasha kumurika Album ye abazava mu mahanga ni bane; Dr.jose chameleone, Weasel wahoze aririmbana na Radio na Pallaso umuvandimwe wabo hamwe n’umurundi Big Fizzo.

Abo mu Rwanda azafatanya na Charly na Nina, Bruce Melodie, Riderman, Urban boys, Dream boys, Social Mula na Jules sentore.

Iyo Album ya mbere ya Dj Pius igizwe n’indirimbo 15 harimo izo yakoze amaze kuva mu itsinda rya Two For Real.

Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye na Kiwundo Entertainement isa niyaje ari inzu itunganya umuziki ariko ikaba itari yatangira gukora ku mugaragaro kuko nta bahanzi yari yatangaza ko bafitanye amasezerano, gusa ariko nanone Dj Pius avuga ko nubwo aribo basa nabazaba bayoboye ibi bitaramo, nta masezerano yihariye bafitanye ngo ni uko bemeye kumufasha gusa.

Dr Jose Chameleone yemeje ko agiye kuza mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger